Airtel Rwanda
Kigali

Denys Nyituriki yifashishije abakinnyi ba filime bagezweho mu ndirimbo “Ni we gisubizo”-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/06/2020 10:01
0

Umuririmbyi wa Chorale St Paul Kicukiro akaba n'umuhanzi, Nizeyimana Nyituriki Denys, yifashishije abakinnyi ba filime bakomeye mu mashusho y’indirimbo nshya yise “Ni we gisubizo”.



Iyi ndirimbo “Ni we gisubizo’ ifite iminota 06 n’amasegonda 09’ ihumuriza abahura n’ibibazo binyuranye mu buzima ikababwira kubitura Yezu kuko ari we gisubizo cy’ibibazo umuntu wese atabasha gusubiza.

Hari aho Denys aririmba agira ati “Yezu/Yesu akunda abantu ntashaka ko tubabara. Ni we mubyeyi w’imfubyi zose, akaba umugabo w’abapfakazi, ni we gisubizo cy’ibibazo umuntu wese atabasha gusubiza.”

Iyi ndirimbo igaragaramo umukinnyi wa filime Uwamahoro Antoinette uzwi muri filime Seburikoko ku izina rya Siperansiya wagize izina rikomeye muri sinema abicyesha filime ‘Intare y’Ingore’ yamwitiriwe.

Hari kandi umukinnyikazi wa filime Kirenga Saphine uzwi muri filime zitandukanye nka ‘Seburikoko’ n’izindi.

Kirenga aherutse kwegukana igihembo cy’umukinnyikazi mwiza wa filime w’umwaka ‘Best Actress of the year’ mu bihembo bya Rwanda International Movie Awards 2020, aho Star Times yamuhembye Televiziyo.

Amashusho y’iyi ndirimbo kandi arimo abaririmbyi ba Choir St Paul barimo Christelle, Régis, Sylvie, Christine, Olivier na Bertin.

Denys afite ubuhanga budasanzwe mu kuririmba, gucuranga no kwandika indirimbo.

Afatira urugero ku banyamuziki b’abanyabigwi barimo Michel Sardou, Garou, Mozart, Beethoven n’abandi.

Impano ye yo kuririmba ayikomora kuri Se, aho yayaguriye mu Iseminali nto ya Mutagatifu Lehu i Kabgayi aho yize amashuri yisumbuye.

Asanzwe ari umuririmbyi w’itsinda ry'abasore b'abahanga baririmba ari batanu [The bright 5 Singers].

‘Ni we gisubizo’ ije isanganira izindi ndirimbo yahimbiye amakipe atandukanye yo mu Rwanda, “Rayon Sports”, “APR FC”, “Gasogi United FC” n’izindi nyinshi zitandukamye zagiye zikundwa.

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo "Ni we gisubizo" yakozwe na Emmy Pro n’aho amashusho yakozwe na Aimé Pride muri studio Universal Record.

Denys Nyituriki, wegeranye n'umukobwa wambaye umwenda w'ibara ry'umuhondo yifashishije mu ndirimbo ye abaririmbyi babana muri Chorale St Paul Kicukiro

Uturutse iburyo: Uwamahoro Antoinette [Siperansiya] na Kirenga Saphine bakinnye ubutumwa umuhanzi Denys Nyituriki yaririmbye mu ndirimbo nshya

Umuhanzi Denys Nyituriki yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Ni we gisubizo"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NI WE GISUBIZO" YA DENYS NYITURIKI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND