RFL
Kigali

Trump: Ubwitabire bw'abatarenga 6000, urubyiruko rwatse amatike ntirwitabire rugamije kumusebya

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:22/06/2020 11:11
0


Ukwiyamamaza kwa Perezida Trump kwari gutegerejwemo abarenga Miliyoni, gusa hitabiriye abatarenga ibihumbi 6. Abashinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza kwe bahakahanye ibivugwa ko hari urubyiruko rwafashe amatike rugamije ko hazaba ahari miyanya irimo ubusa. Gusa hari abavuzeko abana babo babikoze bagamije guca integee uku kwiyamamaza.



Abashinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza kwa bwana Donald Trump barahakana ko bashutswe n'urubyiruko rwafashe amatike rugamije ko azahagera agasanga nta bantu bahari. Benshi bari biganjemo urubyiruko rutarageza ku myaka 20 aho rwafashe amatike mbere ariko rudafite gahunda yo kujya muri uku kwiyamamaza, ibintu bakoze bagamije gusa ko imyanya izaba irimo ubusa. 

Gusa uruhande rwa Perezida Trump ruvuga ko rwari rwiteguye ibikorwa nk'ibi. Hari abavuga ko ubukangurambaga bwo ku rubuga rwa Tik-Tok n'abafana b'itsinda rya muzika K-pop ari bo batumye igikorwa cye cyo kwiyamamaza ku wa Gatandatu i Oklahoma kizamo abantu bacye.

Donald Trump ubwo yari ari mu gikorwa cyo kwiyamamaza muri Tulsa

Nk'uko bwana Trump yari yabitangaje mbere yari yatangaje ko igikorwa cye cya mbere cyo kwiyamamaza ku wa Gatandatu kizazamo abantu nibura miliyoni.

Aho cyabereye muri stade ijyamo abantu 19,000 iri mu mujyi wa Tulsa, hari hateguwe ku buryo no hanze hajya abantu benshi cyane. Gusa hanze ntihakoreshejwe kuko n'imbere bari bacye.

Urwego rushinzwe kuzimya umuriro muri Tulsa ruvuga ko iki gikorwa cyajemo abantu 6,000 ariko abo ku ruhande rwa Trump bavuga ko haje benshi barenga aba.

Brad Parscale ukuriye ibikorwa byo kwamamaza Trump avuga ko imyigaragambyo n'ibitangazamakuru ari byo byatumye hari benshi batitabira, ko atari abafashe amatike babashuka ko bazaza.

Steve Schmidt wahoze mu ishyaka ry'abarepubulikani ariko ubu unenga Trump, avuga ko urubyiruko henshi muri Amerika rwasabye amatike rudafite gahunda yo kwitabira. Avuga ko umukobwa we w'imyaka 16 hamwe n'inshuti ze bafashe amatike abarirwa mu "magana".

Hari abandi babyeyi nabo basubije Bwana Schmidt bavuga ko abana babo nabo bakoze nk'ibi.

Ntabwo bizwi neza umubare w'amatike ibihumbi amagana wafashwe n'abantu batari bwitabire, gusa video yashyizwe kuri Tik-Tok kuwa 12 Kamena 2020 isaba abantu gufata amatike y'ubuntu igamije ko hazaba imyanya myinshi irimo ubusa yagize abayikunze barenga 700,000. Iyi video yashyizwe kuri Tik-Tok hakiri kare kuko itariki y'ukwiyamamaza kwa Trump yari 19 z'uku kwezi.

Iyi tariki yari yateye benshi uburakari kuko ihura n'umunsi wa Juneteenth abirabura muri Amerika bizihizaho kurangira kw'ibinyejana by'ubucakara. Aho byabereye naho, Tulsa, hakaba ahantu habereye ubwicanyi bukomeye ku birabura mu mateka ya Amerika.

Abafana ba K-pop, itsinda rya muzika rikunzwe cyane ryo muri Koreya y'Epfo, bamaze iminsi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu kwibasira abadashyigikiye imyigaragambyo ya 'Black Lives Matter'.

Nk'uko BBC ducyesha iyi nkuru ibivuga itangaza ko umunyamakuru wayo Anthony Zurcher wari i Tulsa aho Trump yiyamamarije avuga ko abategura ibi bikorwa buri gihe bitegura abantu nk'aba bafata amatike ariko batazaza, bityo bagategura amatike menshi cyane kurushaho. Ubusanzwe abakoze ibikorwa nk'ibi ntibabuza abari bafite gahunda yo kuza kuba benshi iyo baguze amatike yabo.

Gusa uko byagaragaye ni uko ababeshye babaye benshi cyane kuko mu gihe abategura uku kwiyamamaza bari bavuze ko biteze abantu hafi miliyoni, kubera abafashe amatike mbere, kuri stade babonye ibihumbi bicyeya.

Trump yavuze iki yiyamamaza?

Bwana Trump agitangira yagize ati "Hanze hari abantu babi cyane, bari gukora ibintu bibi" gusa ntiyatangaje abo ari bo. Hanze hari abantu bigaragambya bamagana kwiyamamaza kwe mu ntero ya 'Black Lives Matter', bahageze mbere y'uko kwiyamamaza bitangira.

Avuga k'uwo bazaba bahanganye mu matora, Joe Biden, Bwana Trump yamwise "igikoresho cy'abahezanguni bo mu ishyaka rye".

Yanavuganye ijwi ry’uzuyemo ubukana avuga ku myigaragambyo yamagana ivanguramoko no kumanura amashusho y'ibibumbano, byatangiye nyuma y'iyicwa rya George Floyd i Minneapolis mu kwezi gushize.

Mu magambo ye yagize ati: "Abasazi bo mu rindi shyaka bari kugerageza gusenya amateka yacu, bangiza amashusho yacu - amashusho yacu meza - bakibasira buri wese udashaka ibyo barimo. Ariko ntabwo tuzakora nkabo."

Src:bbc

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND