U Budage ni igihugu cyahoze ari igikomerezwa mu minsi yashize gusa n'ubu kiri mu biri kugenda mu myanya y’imbere! Markel ni we mugore wagaragaje ubudasa ndetse abasha no kwerekana ubudahanganwa bw’ubushobozi bw’igitsinagore! Ese uyu mudamu ni umuntu iki? Ese ni iki yakoze ku isi gituma benshi baramumenye?
Angela Merkel ni umunyapolitiki w’umudagekazi
akaba azwiho kuba ariwe mugore wa mbere wayoboye Leta y’Ubudage agahabwa izina
rya Chancellor nk’uko amategeko abiteganya, akaba kandi anazwiho kuba ari umwe
mubazanye igitekerezo cyo gushinga umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi(European
Union).
Angela
Merkel ni muntu ki?
Angela Dorothea Kasner uzwi nka Angela
Merkel yavutse ku wa 17 Nyakanga 1954 avukira mu mujyi wa Hamburg uherereye mu
burengerazuba bw’ubudage.
Angela Merkel yavutse kuri Horst Kasner wari umuvugabutumwa akaba
n’umwigisha mu itorero ry’Abaporotesitanti ndetse na Herlind Kasner.
Yakuriye mu gace k’icyaro mu majyaruguru y’umugi wa Berlin.
Yize ibijyanye n’ubugenge(physics) muri
kaminuza ya Leipzig abona impamyabumenyi y’ikirenga(doctorate) mu 1978 ahita
anabona akazi mu kigo gishinzwe iby’ubutabire n’ubugenge kizwi ku izina rya
Central Institute for Physical Chemistry kuva mu 1978 kugeza mu 1990.
Mu 1977 Merkel yashyingiranywe na Ulrich
Merkel baza gutandukana mu 1982, ni uko mu 1998 aza gushyingiranwa na Joachim
Sauer akaba ari umunyabutabire ukomeye cyane ndetse anigisha muri kaminuza
yitwa Humboldt University iherereye mu murwa mukuru Berlin bakaba bakibana
kugeza na n’ubu.
Angela Merkel n’umugabo we Joachim Sauer
Merkel yinjiye muri politiki nyuma
y’ihirikwa ry’urukuta rwa Berlin mu 1989 ubwo yatorerwaga kuyobora ishyaka rya
gikirisitu rizwi nka Christian Democratic Union Party, ni uko aza kuyobora Leta
y’ubudage anaba umwe mu bayobozi beza b’umuryango uhuza ibihugu byunze ubumwe
by’iburayi biturutse mu matora yabaye mu 2005.
Urugendo rwa Angela Merkel muri Politiki
Nyuma y’ihirikwa ry’urukuta rw’I Berlin
rwatandukanyaga Ubudage bw’uburasirazuba n’ubw’uburengerazuba yahise ajya mu
ishyaka rya Christian Democratic Union (CDU). Yaje gutorerwa kuba Minisitiri
ushinzwe abagore n’urubyiruko, nyuma aza no kuba Minisitiri w’ibidukikije no
kubungabunga inganda zitunganya ibinyabutabire bizwi nka Nuclear.
Mu 1998 yatorewe kuba umunyamabanga
mukuru w’ishyaka CDU ni uko mu 2000 atorerwa kuyobora ishyaka muri rusange. Mu
2002 Merkel yatsinzwe mu matora yo kuyobora Guverinoma atsindwa na Edmund
Stoiber wahise uyobora Leta y’ubudage kuva ubwo.
Mu 2005 Angela Merkel ntiyacitse intege
yarongeye ariyamamaza ni uko atsinda uwo bari bahanganye Gerhard Schröder ahita
atangazwa nk’umugore wa mbere uyoboye ubudage mu mateka yabwo.
Angela Merkel arahira kuyobora ubudage amaze gutorerwa
manda ye ya mbere mu 2005
Merkel yabaye umuturage wa mbere kavukire
mu cyahoze ari Repubulica iharanira Demokarasi y’ubudage(German Democratic
Republic) wayoboye Ubudage bwunze ubumwe akaba n’umugore wa mbere wayoboye Leta
y’ubudage.Yatorewe manda ye ya kabiri mu 2009.
Mu mwaka wa 2013 Angela Merkel yashyizwe
ku mpapuro z’imbere mu binyamakuru byinshi byo ku isi ubwo yashinjaga ikigo
cy’abany’Amerika gishinzwe umutekano(U.S. National Security Agency) kukuba
cyarumvirije Telefone ye igendanwa, mu kuboza k’uwo mwaka atorerwa manda ya
gatatu.
Ibyaranze
Angela Merkel muri manda ye ya kene
Angela Merkel yongeye gutorerwa kuyobora
Ubudage muri manda ye ya kane muri nzeri 2017. Gusa iki gihe Ubudage bwari mu
bibazo by’ingutu bijyanye no gutora amategeko yemerera cyangwa se yangira
abimukira kwinjira mu gihugu.
Ibi bibazo ariko ntibyamubujije kuba ku
isonga ku rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru Forbes
magazine mu 2017 rw’abagore bavuga rikijyana ku isi ku nshuro ya karindwi
mu myaka ikirikirana, no ku nshuro ya 12 muri rusange.
Mu kwakira 2018, Merkel yatangaje ku
mugaragaro ko yeguye burundu ku buyobozi bw’ishyaka DCU anatangaza ko
atazongera kwiyamamariza kuyobora ubudage mu matora azaba mu mwaka wa 2021.
Angela Merkel yatangaje ko yeguye ku buyobozi
bw’ishyaka CDU mu 2018
Uwitwa Annegret Kramp-Karrenbauer yahise
aba umuyobozi w’ishyaka Christian Democratic Union, bihita binahwihwiswa ko ari
Merkel umushyize ho kandi ko byanze bikunze n’ubundi azajya ayoborera mu kwaha
kwe, gusa uyu nawe yaje gutungurana ubwo yeguraga muri gashyantare 2020.
Ikindi kibazo k’ingutu Angela Merkel
yahuye nacyo muri manda ye ya kane, ni icyorezo cya Coronavirus cyatumye inganda
zikinga imiryango ndetse n’abantu bakabaho ubuzima batari basanzwe babaho ku
isi yose.
Merkel
yashyizeho ingamba zitandukanye mu guhangana n’iki cyoreza harimo nko gufunga amarestora,
utubari n’ahandi hantu hahurira abantu benshi. Ariko izo ngamba zose
ntizabujije abantu kwandura n’abandi bagapfa, yewe nawe ubwe mu kwezi kwa
gatatu yaje gupimwa asangwa mo icyo cyorezo bituma yishyira mu kato nyuma
abaganga baramukurikirana aza gukira.
Umwanditsi: Soter
DUSABIMANA-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO