Vital Kamerhe, izina rizwi cyane muri Poritiki y’igihugu cya Repeburika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatandatu yakatiwe imyaka 20 y’igifungo ku byaha aregwa byo kunyereza umutungo wa Leta ndetse na ruswa. Kamerhe yari umuyobozi w’ibiro bya Perezida ndetse yanayoboye Inteko Nshingamategeko ku ngoma ya Joseph Kabila.
Ku myaka ye 61, Vital
Kamerhe Lwa Kanyigini ni umugabo umaze
igihe kinini muri Poritiki y’igihugu cya cya Repuburika
Iharanira Demokarasi ya Congo. Kugeza ku itariki ya 8 Mata 2020, ubwo Perezida Tshisekedi yategekaga ko
atabwa muri yombi agakurikiranwaho ibyaha aregwa, Vital Kamerhe yari umuyobozi
w’ibiro bya Perezida bizwi nka “Palais de
la Nation de Kinshasa”.
Ibyaha byateye perezida gutanga itegeko ryo gufunga uwafatwaga nk’ukuboko kwe kw’ibyuryo harimo kuba yaranyereje umutungo wa leta ungana na miriyoni $48,831,148. Aya mafaranga yari agenewe kubaka amacumbi 4500 y’abaturage, abasirikare n’abaporisi mu ntara zitandukanye z’iki gihugu.
Kuri aya mafaranga hiyongeraho miliyoni $2
zagombaga gukoreshwa mu bwikorezi ndetse hishyurwa n’ imisoro ku mipaka n’ibyambu
by’aho ibikoresho byo kubaka byari kunyura. Ikindi cyaha uyu munyaporitiki
aregwa no ukwakira bitugukwaha yahawe n’umushuramari ukomoka mu gihugu cya Lebanon
witwa Jammal Samih. Uyu mushoramari bivugwako yahaye ruswa Kamerhe ngo
sosiyete ye izatsindire amasoko ya leta yo kubaka ibi bikorwaremezo.
Kuri uyu wagatandatu ni bwo urukiko rwahamije ibyaha uyu
munyaporitiki ndetse rumukatira igifungo cy’imyaka 20 yiyongeraho gukora
imirimo y’imbaraga.
Vital Kamerhe ku giti cye avugako ari umwere
kuri ibi byaha aregwa. Ibi byunganirwa n’abo mu ishyaka rye yashinze ryitwa UNC
(“Union National Congolese” ) bavugako
mu bitumye umuyobozi wabo atabwa muri yombi harimo ko ishyaka rya Tshisekedi, UDPS (“L'Union pour la Démocratie et le Progrès
Social”) batifuza ko yakwiyamamariza umwanya wa perezida wa repeburika mu
matora azaba mu 2023.
Mu gushyingo umwaka wa 2018,
Kamerhe n’ishyaka rye basinyanye amasezerano na UDPS ya Tshisekedi
yaragamije guhuriza hamwe imbaraga ngo bazashobore gutsinda ishyaka ryari ku
butegetsi PPRD rya Joseph Kabila. Aya masezerano yiswe aya Nairobi ni yo yasize
yemeje Tshisekedi nk’umukandida wa UDPS na UNC ndetse banemeza ko mu
matora yari gukurikira Kamerhe na we yari kuziyamamariza umwanya wa Perezida
ndetse UDPS nayo ikagerera UNC mu kebo kamwe nako bayigeneyemo.
TANGA IGITECYEREZO