RFL
Kigali

Imihigo ya Orchestre Les Fellows ivuguruye yatangiye gusubiramo indirimbo zabo zanyuze benshi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/06/2020 14:34
2


Orchestre Les Fellows ivuguruye yahize kongera kumvisha Abanyarwanda uburyohe bw'umuziki wa kera no kugarura ibitaramo by'imbaturamugabo nk’ibyabagaho kera.



Mu mateka y’umuziki Nyarwanda nyuma y’Ubukoroni, habayeho urugamba runini hagati y’amatsinda y’umuziki yavutse muri icyo gihe. 

Amenshi muri yo yitwaga ama-Orchestre cyangwa amatorero. Ni muri uwo mujyo habayeho Orchestre Les Fellows yahogoje abatari bake kubera amajwi meza n’injyana Nyarwanda ivuguruye; yari inogeye Abanyarwanda benshi ndetse n’abanyamahanga muri icyo gihe.

Orchestre Les Fellows yashinzwe mu 1973 n’itsinda ry’abasore bari bakiri bato, bamwe muri bo bari kavukire mu Rwanda, abandi nabo baturutse mu bihugu by’ibituranyi, kubera urukundo rw’umuziki bashinga itsinda ry’umuziki baryita Orchestre Les Fellows.

Nk’andi matsinda yose yabayeho muri icyo gihe hagiye habaho ingeri z’abantu benshi bacuranze muri Orchestre Les Fellows ariko nyuma bagatandukana ariko mu barishinze bazwi harimo Nikiza David, Raymond, Rastang na Franco.

Bose bari bakiri ingaragu z’ abasore bato cyane cyeretse Nikiza David wabarutaga ariko nawe yari akiri ingaragu.

Babanaga mu nzu imwe bagakora imyitozo ubutitsa buri munsi n’ishyaka ryinshi; kubera ko icyo bakuragamo mu muziki wabo muri icyo gihe kitafatikaga cyane babifatanyaga n’akazi ka buri munsi.

Franco yakoraga muri Minagri, Rastang akora mu ibarizo ryabaga i Nyamirambo, ariko ntibibarwirwe rwa rukundo rw’umuziki rwabahuzaga na bagenzi babo.

Batangiriye ku ndirimbo yitwa “Dans tes bras”, bakurikizaho “Brigitte” n’izindi nyinshi ariko iyi “Brigitte” iri muzahogoje benshi muri icyo gihe yewe no muri ibi bihe turimo.  

Haje kuba irushanwa muri Hotel yitwaga “5 Juillet” mu bihe bya kera kuri ubu yittwa Serena Hotel, ryitabirwa n’amatsinda yari akomeye muri icyo gihe nka Orchestre Impala, Orchestre Les Fellows, Orchestre Abamararungu n’andi menshi, ariko izi nizo zari zikomeye cyane muri icyo gihe.

Irushanwa ryaje gutwarwa na Orchestre Impala de Kigali, Orchestre Les Fellows iba iya kabiri ariko hazamo akangononwa k’abafana ko icyo gikombe cyari gikwiye Orchestre Les Fellows kuko ariyo yari yigaruriye urukundo rw’abafana bari bitabiriye iryo rushanwa.

Urugendo muri iyo minsi ntabwo rwari rworoshye kubera ubuzima igihugu cyari kirimo, bigeze mu 1994 benshi muri bo bagannye iy’ubuhunzi abandi bagwa muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Nyuma ya Jenoside, Orchestre Les Fellows yaje gusa naho isubiye inyuma cyane kubera ingufu nyinshi zatakaye mu mpande zayo zose yaba mu bacuranzi bayo yewe no mu bafana bayo batari bacye. 

Tariki ya 25 Kanama 2012, mu cyumba cya Serena Hotel uwari Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais yari yitabiriye igitaramo cyo kongera gutangiza Orchestre Impala, icyo gihe abantu benshi bari bitabiriye, bishimiye kongera kugaruka k’umuziki w’umwimerere.

Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais, yasabye ababa bakiriho baririmbaga mu ma-Orchestre yahozeho nka Orchestre Les Fellows, Nyampinga, Les Citadins n’izindi, ko nabo bakongera bakazibyutsa zikongera kubaho.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "BRIGITTE 1974" YA ORCHESTRE LES FELLOWS IVUGURUYE

">

Mu mpera za 2018, umwe mu bigeze gucuranga muri Orchestre Les Fellows, n’abavandimwe ba bacuranzi baryo bagize igitekerezo cy’abagabo cyo kongera kuzahura iri tsinda.

Bifashishije n’andi maraso mashya y’abandi bahanzi bakiri bato mu myaka cyangwa muri muzika, ariko bafite impano.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Niyonzima Jean De Dieu Umuyobozi ushinzwe Imicurangire muri Orchestre Les Fellows ivuguruye yavuze ko bafite intego yo kuzahura umuziki w’umwimerere wa kera no gukorera ibitaramo mu bice bitandukanye byose by’Igihugu kandi bikabera ku masaha n’ahantu hashobora korohereza buri wese kuza kwishima.

Ati “Intego ya Orchestre Les Fellows ni ukongera kuzahura umwimerere w'umuziki wa kera hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho yaba mu micurangire no mu miririmbire, hagamije kongera kwibutsa Abanyarwanda Orchestre Les Fellows, n’umwimerere wa muzika wayo wo mu myaka yo hambere.”

Yavuze ko Orchestre Les Fellows ivuguruye izabigeraho, kuko igizwe n'abacuranzi binararibonye bakora kinyamwuga bafite n'ubushobozi kuko na nyuma yo kwiyegeranya ubu Orchestre Les Fellows yifitiye ibyuma by'umuziki biri ku rwego rwo hejuru yifashisha aho yatumiwe hose.

Avuga ko Orchestre Les Fellows izakomeza kwesa imihigo ibifashijwemo na kompanyi izobereye mu gucunga inyungu z'impano n'abahanzi hano mu Rwanda yitwa Talent Plus Rw Ltd.

Orchestre Les Fellows ivuguruye ubu irimo abacuranzi n'abaririmbyi bakuze mu myaka; hakabamo n’abandi bahanzi bakiri bato mu myaka, ariko bafite impano.

Batangiye gusubiramo zimwe mu ndirimbo zayo zanyuze amatwi y'Abanyarwanda no guhimba indirimbo nshyashya ariko noneho mu buryo bujyanye n'aho ikoranabuhanga mu muziki w'ubu.

Kandi nanone ubu Orchestre Les fellows yongeye kubyutsa inkera y'imihigo mu bice byose by’Igihugu ikaba inaririmba mu bitaramo bitandukanye cyane cyane mu Mujyi wa Kigali.

Orchestre Les fellows yakoze amateka akomeye mu kumenyakanisha umuziki w'u Rwanda, ndetse yabaye n'ikirango cy'umuziki mu Rwanda kimwe n'izindi Orchestre zabayeho mu bihe byayo.


Orchestre Les Fellows ivuguruye ifite intego yo kuzahura umuziki w'umwimerere wa kera no gukorera ibitaramo ahantu hatandukanye

Niyonzima Jean De Dieu Umuyobozi ushinzwe imicurangire muri Orchestre Les Fellows yatangaje ko batangiye gusubiramo indirimbo z'iri tsinda zakunzwe mu buryo bukomeye

Zeno Salman uzwi ku izina rya Zeno, umwe mu nkingi za mwamba za Orchestre Les Fellows ivuguruye

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "UWO MUNSI 1988" YA ORCHESTRE LES FELLOWS

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kagabo3 years ago
    None ko ok chester les Fellows yari orchestre y’abarundi bari barahungiye mu Rwanda benshi bakaba narasubiye iwabo Aho Ndakugarika abakiriho nka Rastangue n’abandi kuko benshi na fondateur wayo Nikiza David we yitavye Imana et leur basiste nawe yaritavye Imana, None meava mwarasvye uruhusha abasigaye baba bakiriho?
  • Prosper2 years ago
    Twabuze ndirimbo z igiswahili za les fellows





Inyarwanda BACKGROUND