RFL
Kigali

Gikonko: Bugingo ukurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 12 yatawe muri yombi n’abandi bantu babiri

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:20/06/2020 9:16
0


Bugingo Gustave wo mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Gikongo, Akagari ka gasagara wari umaze iminsi ashakishwa akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 12 akangirika imyanya y’ibanga yamaze gutabwa muri yombi.



Iki cyaha Bugingo w’imyaka 30 akurikiranyweho cyamenyekanye tariki ya 3 Kamena 2020 nyuma y’uko uyu mwana yari amaze igihe arembye k’ubwo kwangirika imyanya y’ibanga nyina akaza kumuvuza ariko bikanga. Uyu mwana wahise ajyanwa ku bitaro bya Gakoma yabwiye  nyina n’ubuyobozi bw’akagari ka Kimana akomokamo ko yari amaze igihe gito asambanyijwe na Bugingo.

Uyu musore ngo asanzwe ari umworozi w’inkoko ari nazo nzira byanyuzemo ngo asambanye uyu muturanyi we wo mu murenge wa Musha, akagari ka Kimana.

Amakuru Inyarwanda.com yahawe n’abo mu muryango w’uwasambanyijwe avuga ko uyu musore yajyaga aha uyu mukobwa ikiraka cyo kumuvomera amazi yo gukoresha mu bworozi bwe bw’inkoko. Ubwo yamusambanyaga, ngo yavuye kuvoma amusaba ko yakwinjiza amazi mu nzu niko kumusangamo aramusambanya.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Sylvestre Twajamahoro yemeje amakuru y’uko Bugingo kugeza ubu yamaze gutabwa muri yombi asanzwe mu kagari ka Gasagara.

Yagize ati “Ku bufatanye n’abaturage polisi yamutaye muri yombi. Byabaye saa Tatu z’ijoro ryo kuwa Kane.”

Nyuma y’ifatwa rya Bugingo hanatawe muri yombi umugabo witwa Kabandana Jean Baptiste, umuyobozi w’umudugudu w’Akabanga ari nawo uvuga ko yasambanyijwe akomokamo, n’umuturanyi we witwa Urambye Dafrose wahoze ari umujyanama w’ubuzima. 

Amakuru avuga ko bo bakurikiranyweho kwiha inshingano z’abaganga. Ngo ubwo amakuru y’uko isambanywa ry’uriya mwana yamenyekanaga, bamusesetse intoki mu gitsina bareba niba koko byarabaye.

Kugeza ubu abatawe muri yombi bacumbikiwe kuri polisi station ya Gikonko mu gihe iperereza rikomeje kubyo bakurikiranyweho ngo hatangwe ubutabera.

Uyu mwana w’imyaka 12 wari umaze iminsi arwariye mu bitaro bya Gakoma kubera kwangirika imyanya y’ibanga nawe yamaze gusezererwa, amaze iminsi mike atashye mu rugo.

Ukurikiranyweho icyaha n’uwagikorewe ni abaturanyi kuko utugari bakomokamo tugabanywa n’umuhanda Save-Gikonko uca hagati yabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND