RFL
Kigali

Gisele Precious yasohoye indirimbo 'Nashukuru' afata nk'iturufu igomba kugeza umuziki we ibwotamasimbi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/06/2020 19:47
0


Umuhanzikazi w'umunyempano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel Music), Gisele Precious yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Nashukuru' iri mu rurimi rw'Igiswahili. Iyi ndirimbo yasohokanye n'amashusho yayo yatunganyijwe na Eliel Sando mu gihe amajwi yayo yatunganyijwe na Bob Pro.



Gisele Precious yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ye 'Nashukuru' yayihawe na Mwuka Wera. Yatangaje ko yifuza ko iyi ndirimbo yagera kure cyane mu bihugu binyuranye birimo n'ibikoresha ururimi rw'Igiswahili. Ati "Indirimbo yitwa Nashukuru, impamvu nayikoze ni uko nayihawe na Mwuka Wera then ndayikora. Ni indirimbo ifite ubutumwa bwo kugera kure rero nabonye kuyikorera video byamfasha kuyigeza kure hashoboka".


Gisele n'abaririmbyi be bagaragara muri iyi ndirimbo bambaye imyenda y'umweru

Gisele Precious amaze igihe gito mu muziki, gusa izina rye rimaze kumenywa n'abatari bacye mu bakunda umuziki wa Gospel biturutse ku mpano afite yo kuririmba ukongeraho n'umwihariko we wo kuririmba anicurangira gitari. Amaze gukora indirimbo zitandukanye ari zo; 'Imbaraga' yamenyekanishije izina rye, 'Niwe', 'Shimwa', 'Mbega urukundo', 'Urampagije', 'Inzira zayo' na 'Nashukuru' yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena 2020 iri kumwe n'amashusho yayo.

'Nashukuru' ni indirimbo y'ishimwe Gisele Precious yakoze ashimira Yesu Kristo witanze akikorera ibyaha bye ku musaraba kugira ngo amucungure, amuhe agakiza, ubu akaba ari Umutambyi mu Bwami bw'Imana. Muri iyi ndirimbo, hari aho aririmba ati "Urukundo rwawe kuri njye, rwakujyanye ku musaraba, urapfa kugira ngo mbeho, nta kintu na kimwe mfite naguha mu kugushimira. Urukundo rwawe rurampagije, ndagushima kandi ndakuramya. Ni ubuntu bwawe kuba ndi ikiremwa gishya". 

Gisele Precious mu ndirimbo 'Nashukuru'

REBA HANO INDIRIMBO 'NASHUKURU' YA GISELE PRECIOUS








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND