RFL
Kigali

Rubavu: Abaturiye Byahi na Mbugangari barishimira umuhanda wa Kaburimbo bari kubakirwa

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:19/06/2020 14:41
0


Abaturage bo mu murenge wa Gisenyi mu kagari ka Mbugangari ndetse no mu Murenge wa Rubavu mu kagari ka Byahi, barishimira umuhanda wa kaburimbo barimo kubakirwa bakagaragaza ko ugiye gutuma agace batuye karushaho kwihuta mu iterambere.



Abaturage baganiriye na INYARWANDA bavuga ko kurangira kubakwa k’uyu muhanda babitegerezanije ubwuzu kuko ngo uzatuma hagabanuka ingano y’ibiciro bakoresha bajya cyangwa bava mu mujyi ngo dore ko hari n’ubwo bangaga kubatwara hatitawe ku giciro kiri hejuru babaga bagiye kwishyura kubera uburyo uyu muhanda wari warabaye ibinogo. 

Mu kiganiro n’umuturage witwa Mukeshimana Dafrose yavuze ko ubusanzwe bahuraga n’imbogamizi zo gutaha mu gihe babaga bavuye mu kazi kabo ka buri munsi nko mu masaha y’umugoroba bitewe n’ibinogo byari mu mihanda ya Mbugangari na Byahi, aho abatwara abagenzi kuri Moto akenshi bangaga kujyayo. Yavuze ko agatwenge ari kose nyuma yo kubona imashini zirimbanije mu gukora iyi mihanda. Mu magambo ye yagize ati;

“Imashini zirakora natwe dukubita agatwenge, umugongo wari ugiye kuzasigara muri ibi byobo rwose, nta gushyidikanya kandi ko uyu muhanda numara kuzura n’igiciro kizagabanuka ndetse n’abahakorera baziyongera. Ubusanzwe rwose twajyaga dutaha bitugoye cyane cyane nka nimugoroba kuko abamotari bangaga kutuzamura kubera gutinya ibinogo byari muri iyi mihanda.’’


Munyakazi Ismael ukorera ubucuruzi muri Centre ya Buhuru yagize ati “Nkatwe ducuruza utabari ndetse tukagira n’amacumbi wasangaga hari abanga kuzamuka kubera ububi bw’uyu muhanda ndetse n’umwijima wabaga uhari, batwijeje ko bazahita banawushyiraho amatara, urumva ko abakiriya natwe tuzajya tubasaranganya n’abakorera mu mujyi rwagati kuko hazaba hagendeka kandi hasobanutse.’’

Yakomeje avuga ko n’ubwo bari mu gihe cyo kwirinda icyorezo cya Coronavirusi bari no gutekereza uko ibikorwa nibisubukurwa bazarushaho kunoza ibyo bakoraga kugira ngo bagere ku rwego rumwe na bagenzi babo bakorera mu mujyi wa Gisenyi.


Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu HABYARIMANA Gilbert avuga ko ikorwa ry’uyu muhanda riri mu rwego rwo kuwagura ndetse no kurushaho kuwutunganya kugira ngo urusheho kunogera abawutuye ndetse n’abawugenda.

Yagize ati:’’Ni inshingano z’Ubuyobozi kwegereza abaturage ibikorwa remezo kugira ngo barusheho kwihuta mu iterambere, uyu muhanda ni umwe mu mihanda byagaragaraga ko ikenewe cyane byanagaragajwe n’ibitekerezo by’abaturage byakusanijwe mu gihe cyo gutegura igenamigambi ,niyo mpamvu rero natwe twahisemo ko ukorwa mu buryo bwihuse.’’

Umuyobozi w’Akarere kandi yavuze ko uyu muhanda uzaba wujuje ibisabwa byose kuko uzaba ufite imiyoboro y’amazi ipfundikiye ndetse ukanagira amatara asobanutse nk’ari gushyirwa ku mihanda yo mu mujyi.

Biteganijwe ko imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo wa Petite Barriere - Karundo-Buhuru-Stade Umuganda ufite uburebure bwa 5.89Km irarimbanije aho biteganijwe ko uzaba wuzuye muri Mutarama 2021 utwaye amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari 6.

Uretse uyu muhanda Akarere kahigiye kuba kagejeje kuri 25% muri uyu mwaka karimo gukora indi mihanda ya kaburimbo irimo uwa Serena - Marine - Braserie ureshya na 6.2Km ,uwa Bralirwa – Burushya ureshya na 4.1Km ndetse n’umuhanda ugana ku rugana rwa Gas Metane rwa Shema Power Lake Kivu (SPLK)  4.5Km yose ikazuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 13.

ANDI MAFOTO Y'IYI MIHANDA YA KABURIMBO IRI KUBAKWA



Abaturage ba Rubavu bari kubyinira ku rukoma kubera imihanda mishya iri gukorwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND