RFL
Kigali

Hasohotse agace ka mbere ka Filime y'uruhererekane 'Twitonze' igaragaramo Andrée, Paul na Peter

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/06/2020 10:10
0


Filime z'uruhererekane zikomeje kwiyongera mu Rwanda yaba izitambuka ku ma Televiziyo ndetse no ku rubuga rwa Youtube. Kuri ubu hasohotse agace ka mbere ka Filime yitwa 'Twitonze' ya Sedy Djano igaragaramo abagabo bagufi cyane bamaze kwamamara mu Rwanda ari bo Andrée, Paul na Peter.



Ni Filime y'umusore Sedrick Djano {Sedy Djano} umuhanzi nyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika unazwiho ibikorwa by'urukundo akunze gukorera muri Amerika ndetse no muri Afrika. Iyi filime yatangiye gushyira hanze, yayikoze abinyujije mu muryango yatangije witwa 'Be Kind Family' uzwiho ibikorwa by'ubugiraneza. Agace ka mbere k'iyi Filime kageze hanze, gafite iminota 20.

Ni Filime igaragaramo abagabo batatu Andree, Peter na Paul bafite ubumuga bw'ubugufi bukabije, bamaze kumenyekana cyane mu Rwanda biturutse ku rwenya rwabo n'inkuru y'ubuzima bwabo. Aba bagabo uko ari batatu baherutse gusinyana amasezerano y'igihe kirambye na Sedy Djano, ubu bakaba babarizwa muri Be Kind Family aho 'Manager' wabo ari Sedy Djano wihaye intego zo kubahindurira ubuzima.


Andre, Peter na Paul ni abakinnyi b'imena muri iyi filime

Sedy Djano yabwiye INYARWANDA ko iyi Filime ikubiye mu byo abantu babona abandi bahura nabyo umunsi ku munsi. Yayikumbuje abato n'abakuru, yongeraho ko abazajya bareba iyi filime bazagorora imbavu kuko "Utangira guseka itaranatangira kugeza irangiye". Iyi Filime iri guca kuri YouTube Channel yitwa: BE KIND FAMILY - SEDY DJANO. Buri cyumweru hazajya hasohoka agace gashya.


Sedy Djano Umuyobozi wa Be Kind Family nyiri iyi filime akaba na Manager wa Andree, Paul na Peter

INYARWANDA yabajije Sedy Djano impamvu yatekereje gushyira Andree, Paul na Peter muri iyi filime, asubiza iki kibazo muri aya magambo, "Andree, Paul na Peter ni abagabo mfata nk'abavandimwe banjye dore ko nabo banakomoka i Gitarama ari naho nanjye nakuriye. Ndabakunda birenze urugero. Nabo buri uko tuvuganye bambwira ko bifuza kumbona".

Yakomeje agira ati "Ni abagabo beza kandi bakundwa na benshi, especially muri iyi Filime mu ma Episodes yo mo hagati hazagaragaramo inyigisho yereka abantu ko n'ubwo umuntu yaba afite ubumuga ubwo aribwo bwose nta mpamvu yo kumuha akato kuko ni umuntu kimwe nk'abandi bose. Ntawe uhitamo uko avuka ameze cyangwa aho avukira, nta n'uhitamo icyo azaba ejo. Rero twakagombye kubana dukundana tunafashanya kuko twese turi bene mugabo umwe".


Paul, Peter na Andre baherutse gusinyana amasezerano y'imikoranire na Sedy Djano


REBA HANO AGACE KA MBERE KA FILIME Y'URUHEREREKANE 'TWITONZE'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND