RFL
Kigali

Deo Salvator: Umunyarwanda washinze itsinda ry’abacuranzi ba gitari muri Afurika ugiye gukorana na Johnny Drille

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/06/2020 10:52
0


Umuhanzi Deo Salvator yatangaje ko gukurana urukundo rwa gitari byatumye ashinga itsinda ry’abacuranzi bayo muri Afurika rigamije kuyicuranga yo nyine nta majwi ya muntu ayiherekeje.



Salvator ni umunyarwanda wihebeye gitari wayibyaje umusaruro akaba amaze gushyira ku isoko Album ya mbere yise “Life Within Vol I” iriho indirimbo 10. 

Iyi Album iriho indirimbo “Would you lend me your eyes” aho aba abwira Imana ngo imutize ku maso yayo.

Ni indirimbo yanditse mu ijoro rimwe, nyamara yaragiye muri studio atazi neza icyo ari bukore kuko yumvaga afite akababaro k’urupfu rw’umunyamideli Alexia Mupende.

Salvator w’imyaka 26 avuka mu muryango w’abana barindwi akaba uwa kane. Aherutse gusoza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Ishami ryo gucunga umutungo.

Urugendo rw’umuziki we ruhera mu 2008 ubwo yari umubyinnyi w’indirimbo zigezweho abihagarika mu 2011 bitewe n’imvune yagize.

Yahagaritse kubyina amaze kwitabira Iserukiramuco rya FESPAD. Iruhande rwo kuba yarabyinaga yakuriye mu muryango w’abanyamuziki aho abavandimwe be batatu bacuranga piano bakanaririmba.

Nyirarume ari umucuranzi wa piano; umwanditsi w'umuziki, mushiki we avuza ingoma, muramu we acuranga gitari bass na babyara be bacuranga gitari ari naho umwe muri bo yaje kumwerekere inota rya mbere kuri gitari.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Deo Salvator yavuze ko gukunda gitari byatumye ashinga itsinda ry’abacuranzi ba gitari idaherekejwe n’amajwi y’abaririmbyi ryitwa “Fingerpickers in Africa”,

Yavuze ko yashinze iri tsinda bitewe n’uko yabonaga nta bantu bahari bakora ubwoko bw’uwo muziki by’umwuga ashaka uburyo bwo kubashakisha akagenda abahuriza hamwe bagateza imbere umuziki muri Afurika.

Hejuru yo kumenyekanisha umuziki wa gitari idaherekejwe n’amajwi y’abaririmbyi, anafite intego yo kumenyekanisha ibikoresho bya gakondo muri afurika akoresheje gitari n'ubundi bugeni bwose bushoboka; nko mu mafoto no kwandika inkuru ariko iteka bikajyana na gitari.

Iri huriro ry’abacuranzi yashinze rigizwe n’abanyarwanda babiri, abarundi babiri, abanya-Kenya babiri, umwe wo muri Burkina Faso na babiri bo muri Nigeria.

Salvator avuga ko gitari yatumye amenyana n’umunya-Nigeria Johnny Drille uheruka i Kigali mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction.

Ubwo Johnny Drille yazaga i Kigali yavuze ko aziranye n’umucuranzi wa gitari w’Umunyarwanda Deo Salvator.

Salvator yavuze ko yamenyanye na Drille binyuze ku mucuranzi we witwa Godwyn bahuye akamwereka ibyo akora akabikunda.

Ibi byanatumye Johnny Drille amwifashisha mu gitaramo yakoreye i Kigali amucurangira indirimbo “Finding Efe” na “Jolie” zari ziteguye mu buryo bwihariye zicuranzwe na gitari.

Ubu bafitanye umushinga wo gusubiramo indirimbo “Ighodaros” yamwitiriye.

Iyi ndirimbo yayikoze igenewe umuntu wese wicisha bugufi kandi akishimira gushyigikira bagenzi be mu byiza.

Ni indirimbo avuga ko yanditse bitewe n’imyitwarire ya Johnny Drille yamugaragarije ubwo yazaga i Kigali. Ubusanzwe Johnny Drille yitwa John Ighodaro.

Ati “Kuva narafashe “Ighodaro” nkongeraho “s” nagira ngo mbishyire mu bwinshi ubwo nkavuga ko ari indirimbo y'aba “Ighodaros” ari bo bantu bicisha bugufi.”

Salvator ubu ari gutegura Album ya kabiri igizwe n’indirimbo zicuranzwe n’ibikoresho gakondo byo muri Afurika kuri gitari.

Iyi Album izaba iriho agatabo basangaho uburyo bwo gucuranga inanga kuri gitari.

Inanga ayiziho ibyibanze bimufasha kumenya uko ayitekereza iyo ari gucurangana n’umukirigitanaga kuri gitari cyangwa iyo ari kugerageza kuyigana wenyine.

Avuga ko yakunze inanga kubera inshuti ye Deo Munyakazi kubera ukuntu bahurira mu bikorwa bitandukanye by’umuziki.

Salvator kandi yaganiriye n’umuhanzi Mushabizi amubwira ku mateka yerekeye inanga, kuko yari afite gahunda yo gutangira kwandika umuziki wayo muri gitari.

Aherutse gufatanya na Deo Munyakazi bacuranga “Rwanda Nziza” bahuje inanga na gitari.

Avuga ko atari ubwa mbere bari bahuje imbaraga bagacuranga iyi ndirimbo kuko no mu 2018 babikoze mu munsi Mukuru w’Umwami w’Ubuhorandi.

Ni ibintu avuga ko yishimiye, kuko noneho ibyo bakoze byavuzwe mu itangazamakuru nyuma y’igihe.

Ati “…Byaranshimishije kubona bwa nyuma na nyuma ibyo dukora bijya mu binyamakuru byo mu Rwanda kuko ntago bimenyerewe guhuza gitari n'Inanga tugacurangamo indirimbo y'Igihugu nta majwi ya muntu kandi bishimangira urugendo rwanjye rwo kumenyekanisha umuziki wa gitari idaherekejwe n'amajwi y'abaririmbyi muri Afurika.”

Ubu uyu muhanzi yatangiye kureshya abafite ubukwe muri iki gihe ngo abacurangire yifashishije gitari.

Ati “Cyane maze kubona abageni batatu nzabera umushyitsi wa 30 nkabacurangira ndi umwe bakanyishyura.”

Umuhanzi Deo Salvator yatangaje ko Johnny Drille agiye kumufasha gusubiramo indirimbo yamwitiriye/ Ifoto: Gael Ruboneka Vande Weghe

Deo Slavator amurika Album ye ya mbere iriho indirimbo yunamiyemo umunyamideli Alexia Mupende wishwe /Ifoto: Mutesa Christian

Uhereye ibumoso: Umucuranzi Godwyn Guitar, Johnny Drille na Deo Salvator washinze itsinda ry'abacuranzi ba Gitari muri Afurika /Ifoto: Aubin Munezero

Salvator ahugiye mu gutegura Album ya kabiri yahaye umwihariko w'ibucurangisho gakondo by'umuziki/Ifoto: Mutesa Christian

KANDA HANO: DEO SALVATOR AHERUTSE GUSOHORA INDIRIMBO "BACKWARDS TO THE FUTURE" ITEGUZA ALBUM YA KABIRI

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND