RFL
Kigali

Umwarimu muri Kaminuza zo mu mahanga, Dr Habyarimana yasohoye indirimbo isaba Imana gukiza Isi Covid-19-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/06/2020 18:38
0


Dr Habyarimana Deogratias umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda no mu zindi zo mu mahanga, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Mana Tabara” yakoranye n’umuririmbyi Intaramirwa Rudakubana Christelle.



Dr Habyarimana azwi mu ndirimbo nka "Izuba", "Pasika Yacu", "Kristu Azatugororera", "Musange" n'izindi ziba kuri Radio Mariya.

Indirimbo “Mana Tabara” irimo ubutumwa busaba Imana gutabara Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus ubu cyanduwe n’abantu barenga miliyoni 8 ku Isi. 

Dr Habyarimana yabwiye INYARWANDA ko yatekereje gukora iyi ndirimbo amaze kubona uko Covid-19 yashegeshe Isi mu nguni zose z’ubuzima, asaba Imana gukiza Isi yugarijwe.

Ati “Isi ikeneye gutabarwa. Nta wundi watabara abatuye Isi icyo cyorezo n'ingaruka za cyo, usibye Uhoraho wenyine.”

Iyi ndirimbo ifatiye kuri Zaburi ya 16 itanga ubutumwa bw’ihumure kandi igakangurira buri wese kwiringira, gutabaza no gutabariza abari mu kaga k’Uhoraho kuko ari we buhungiro bwizewe.

Cyane cyane gutabariza abihebye nk'abarwayi, abafunze, abarengana n'abibasiwe n'ibibazo by'ubuzima bitandukanye.

Habyarimana yatangiye umuziki w’indirimbo zihimbaza Imana kuva mu mashuri abanza, aho yayoboraga Korali y’abana yaririmbaga missa z’abanyeshuri, muri Paruwasi ya Nkanka muri Diyosezi ya Cyangugu.

Mu mashuri yisumbuye yayoboye Korali z’abanyeshuri muri G.S St Joseph Nyamasheke.

Mu Iseminari Nkuru ya Kabgayi na Nyakibanda yahataniye amaso y’umuziki ari naho yize. Yigishije kandi mu Iseminari nto ya St Aloys ya Diyosezi ya Cyangungu no muri Korali zitandukanye.

Yatangiye gutanga amasomo y'umuziki yiga mu iseminari nkuru ya Kabgayi na Nyakibanda.

Yigishije umuziki mu isaminari nto ya St Aloys ya Diyosezi ya Cyangugu no mu makorari atandukanya mu maparuwasi ya Diyosezi ya Cyangugu.

Aha niho yatangiriye no guhimba indirimbo zitandukanye. Ubu maze guhimba indirimbo z'Imana zigera ku 100, harimo 25 zasohotse kuri CD n'izindi mu bitabo bya Nyakibanda, no ku mpapuro zikoreshwa mu makorari.

Yarangije amasomo ya Kaminuza mu Ishami ry’Amategeko y’icyiciro cya mbere; icya kabiri, icya Gatatu ndetse n’Impamyabumenyi y’Ikirenga PHD. Yakoreye Leta n'ibigo byigenga bitandukanye.

Intaramirwa wifashishijwe na Dr Habyarimana mu ndirimbo ‘Mana Tabara’ asanzwe ari umunyeshuri muri CST (College of Science and Technology) n’umuririmbyi wa Chorale St Paul Kicukiro mu ijwi rya Soprano. Yanaririmbye mu ndirimbo “Twaje Mana Yacu” ya Producer Emmy Pro. 

Dr Habyarimana Deogratias yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Mana Tabara"

Dr Habyarimana n'umuririmbyi Intaramirwa yifashishije mu ndirimbo nshya yasohoye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "MANA TABARA" YA DR HABYARIMANA DEO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND