RFL
Kigali

Chelsea yasinyishije Timo Werner wakiniraga Leipzig kuri Miliyoni 50 z’amapound

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/06/2020 17:31
0


Ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza yamaze gutangaza ko yasinyishije rutahizamu Timo Werner wari umaze igihe kirekire yigaragaza mu gihugu cy’u Budage, akaba yatanzweho akayabo ka Miliyoni 50 z’amapawundi ndetse uyu musore yamaze gukora ikizamini cy’ubuzima, byose byagenze neza.



Nyuma yo gusanga ubuzima bwe buhagaze neza, Werner yahise ashyira umukono ku masezerano y’imyaka itanu muri Chelsea, aba umukinnyi wa kabiri iyi kipe isinyishije uzayikinira umwaka utaha, nyuma yuko Hakim Ziyech wakiniraga Ajax ashyize umukono ku masezerano yo kuzaba ari i Stamford Bridge umwaka utaha.

Uyu rutahizamu wari mu bakunzwe cyane muri Bundesliga, wanifuzwaga n’amakipe akomeye i Burayi arimo na Liverpool, byavuzwe kenshi ko Chelsea imugerereye, ariko kuri uyu wa kane ni bwo impande zombi zumvikanye yemera gusinya amasezerano y’imyaka 5 .

Werner usigaje gukinira  RB Leipzig imikino ibiri gusa, yahawe akayabo k’ibihumbi 175 by’amapawundi nk’umushahara we ku cyumweru ndetse biravugwa ko  atazakinira Leipzig mu mikino yai ¼ cya UEFA Champions League.

Nyuma yo gusinyira Chelsea Werner yagize ati” Nishimiye gusinyira ikipe ya Chelsea,ni iby’agaciro kwerekeza mu ikipe ikomeye. Ndashaka gushimira ikipe ya RB Leipzig,abafana, kubera iyi myaka 4 myiza tumaranye. Muzahora mu mutima wanjye.

Ntegerezanyije amatsiko umwaka w’imikino utaha, gukinana na bagenzi banjye bashya,umutoza wanjye mushya ndetse n’abafana.Twese hamwe dufite ejo hazaza heza”.

Mu myaka 4 amaze akinira Leipzig,Werner yakinnye imikino 157 atsinda ibitego 93 anatanga imipira 40 yavuyemo ibitego.Mu mikino 29 amaze guhamagarwamo mu ikipe y’igihugu y’u Budage yatsinze ibitego 11.

Uyu rutahizamu w’imyaka 24 ‘amavuko, asigaje gukinira RB Leipzig imikino 2 irimo uwa Borussia Dortmund kuwa Gatandatu ndetse n’uwa nyuma bazakina na Augsburg, bikaba biteganyijwe ko azasesekara i Stamford Bridge tariki ya 01 Nyakanga 2020.


Timo Werner yamaze gusinyira ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND