RFL
Kigali

Zari Hassan yahishuye ko Diamond babyaranye yongeye kugaruka mu buzima bwe

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:18/06/2020 17:45
0


Icyamamare Zari Hassan yavuze ko Diamond wahoze ari umugabo we, yongeye kugaruka mu buzima bwe kuko bose bahuriye ku nshingano zo kurera abana babiri babyaranye.



Uyu mubyeyi w’abana batanu, yatandukanye na Diamond ku wa 14 Gashyantare 2018, yasezeye uyu muhanzi avuga ko yari arambiwe kubaho mu buzima buhangayitse n’ibibazo byo gucana inyuma. Zari Hassan aherutse kugirana ikiganiro imbona nkubone n’abakunzi be bamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram maze agaragaza ko atumva impamvu abantu bibaza ku isubirana rye na Diamond. 

Yakomeje agaragaza ko n'ubwo hashize imyaka ibiri atandukanye na Diamond abantu badakwiye kumva ko ntacyabahuza kuko bafitanye abana. Yavuze ko abakunze kuvuga nk'ibi ari abanya-Tanzania agaragaza ko gutandukana na Diamond burundu bitoroshye kuko bombi bafite inshingano zo kurera abana babyaranye. 

Yagize ati "Ni gute umwe yagenda kandi dufite inshingano zo kwita kubana". Muri iki kiganiro, Zari Hassan ntacyo yigeze avuga kigaragaza ko hari ubundi buryo bwihariye agiye kubanamo na Diamond usibye gufatanya kurera abana. Imvugo ya Zari Hassan iragaragaza ko muri ibi bihe hashobora kuba hari umwuka mwiza hagati ye na Diamond n'ubwo Diamond we ntacyo arabivugaho. 

Bitandukanye n’umwaka ushize, uyu mugore Zari Hassan mu kwezi kwa Werurwe yahinduye amazina y’umwana yabyaranye na Diomond witwa Tiffah Dangote amwita Tiffah Hassan. Nyuma yaho muri Gicurasi Diamond nawe yahise akura abana yabyaranye na Zari mu ncuti ze ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo atamenya uko babayeho. 

Diamond nyuma yo gutandukana na Zari yakundanye na Tanasha kuva muri 2018 baza kubana nk’umugabo n’umugore babyarana umwana w’umuhungu, baza gushyira akadomo ku by'urukundo rwabo muri Werurwe uyu mwaka. Icyo gihe Tanasha yashinje Diamond kumuca inyuma.


Zari, Diamond n'abana babyaranye


Diamond yigeze gukura abana yabyaranye na Zari mu bo akurikira ku mbuga nkoranyambaga


Diamond na Tanasha baherutse gutandukana 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND