RFL
Kigali

Hasobanuwe impamvu Miss Meghan, Elsa na Liliane batari muri “Nyampinga Foundation” yashinzwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/06/2020 12:16
0


Ba Nyampinga batandatu b’u Rwanda n’umugabo umwe batangije ku mugaragaro “Nyampinga Foundation” itarimo Miss Meghan Nimwiza, Iradukunda Elsa ndetse na Iradukunda Liliane.



‘Nyampinga Foundation’ yatangiranye na Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020, Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2016, Kundwa Doriane, Miss Rwanda 2015, Bwana Larry Muganwa, Akiwacu Colombe, Miss Rwanda 2014, Aurore Kayibanda, Miss Rwanda 2012 na Grace Bahati 2009.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Miss Mutesi Jolly uhagarariye Nyampinga Foundation mu Rwanda, yavuze ko bagamije guteza imbere umwana w’umukobwa, urubyiruko no gusigasira agaciro k’abakobwa bambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda.  

Avuga ko bashyize imbere gufasha abagore n’urubyiruko mu nzira yo gutsinda ubukene, kurema ubukungu n’ubushabitsi bijyanye no kwita ku miryango.

Miss Mutesi avuga ko nka ba Nyampinga bagize igitekerezo cyo kugira uruhare mu guhindura imibereho ya sosiyete Nyarwanda, binyuze mu biganiro, ibikorwa by’iterambere, kungurana ubumenyi n’ibindi.

Avuga ko Nimwiza Meghan, Miss Rwanda 2019, Iradukunda Elsa, Miss Rwanda 2017 na Miss Iradukunda Liliane 2018 batatangiranye na Nyampinga Foundation bitewe n’uko hari ibyo bahugiyemo muri iki gihe bitari kubabuza ko gutangira.

Yagize ati “…Bitewe n’ibintu umuntu arimo ku giti cye n’ibyo arimo arakora ku mpamvu ze nk’umuntu, bibaho ko hari abatashibora kuba bazamo kandi impamvu zabo zirumvikana, twarazibubahiye.”

Akomeza ati “Ariko niba umuntu umwe cyangwa babiri badashoboye kuba bakwifatanya n’abandi. Ntabwo byabuza abandi ba Nyampinga kuba bakwifatanye bakagira icyo bakora.”

Miss Mutesi uherutse gusohora filime yise ‘This Is Jolly’, avuga ko Meghan, Elsa na Liliane n’abandi bakinguriwe amarembo, igihe cyose bagaragaza ubushake bwo gukorana nabo.

Avuga ko kwinjira muri Nyampinga Foundation bisaba kubisaba, hanyuma komite igasuzuma ubwo busabe.

Nyampinga Foundation irimo umusore witwa Larry Muganwa. Jolly avuga ko bamwifashishije nk’umujyanama wabo akaba n’umufatanyabikorwa wabo wumvise icyekerezo bafite.

Nyampinga Foundation izaba ijwi ry’urubyiruko; ikore ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha umwana w’umukobwa gutera imbere binyuze mu bumenyi, kwiga, imibanire n’abantu, imirire n’ibindi.

Ba Nyampinga bari muri Nyampinga Foundation babarizwa mu mahanga bashobora kuzagera mu Rwanda mu bihe bitandukanye bitabiriye ibikorwa by’iri tsinda.

Mu Cyumweru kimwe ‘Nyampinga Foundation’ iraba yimuritse ku mugaragaro ndetse ikoze n’igikorwa cya Mbere.

Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020 asanzwe afite ikamba rya Miss Photogenic 2020. Yambitswe ikamba ahagarariye Umujyi wa Kigali; aba umukobwa wa Gatatu wahesheje ishema Umurwa Mukuru w’u Rwanda.

Uyu mukobwa asanzwe afite ikamba rya Miss Photogenic [Umukobwa uberwa n’amafoto] na Miss Popularity [Umukobwa ukunzwe] yegukanye mu irushanwa rya Miss High-School Rwanda 2016.

Kuva mu 2012 ni umunyamideli ubifitemo ubumenyi. Yagiye asohoka ku bifuniko by’ibinyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda. Ubu ashyize imbere we umushinga we wo kurwanya agahinda gakabije mu bantu.

Mutesi Jolly Nyampinga w’u Rwanda 2016 afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga [International relations]. 

Ubu ari gushakisha indi mpamyabumenyi mu bukungu [Finance]. Ni we mukobwa wa mbere wahagarariye u Rwanda muri Miss World. Ni we utegura ibiganiro bihuza urubyiruko n’abayobozi [National annual youth Project]. 

Afite igikombe cy’umugore uvuga rikijyana mu 2019 [Best Female Influencer Awards 2019]. Ni Umuyobozi Mukuru wa kompanyi yitwa Daraja Investment gateway Limited.

Doriane Kundwa afite ikamba rya Miss Rwanda 2015 ndetse n’irya Miss Popularity 2015. Muri Nzeri 2015 yakoze ubuvugizi ku bana bari bafite indwara ya cancer n’abagore bari bafite indwara ya cancer y’ibere.

Doriane yahagarariye u Rwanda muri Miss Fespam 2015 no muri Miss Africa Continent 2016. Ubu ni umunyeshuri muri Kaminuza ya Ontario Tech University mu bijyanye n’ubuvuzi buteye imbere.

Ni Umuyobozi wungirije akaba n’umuvugizi w’Umuryango International Rwanda Youth for Development (IRYD).

Akiwacu Colombe, Miss Rwanda 2014 yakuze yiyumvamo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko yavutse mu 1994.

Yahagarariye urubyiruko muri UNESCO, Ishami rya ONU, ryita ku burezi, ubumenyi n'Umuco yabaye ku nshuro ya cyenda mu 2015 mu Mujyi wa Paris.

Yanitabiriye inama ku kurwanya ihinduka n’iyangizwa ry’ikirere mu Muryango w’Abibumbye (UN). Yitabiriye Miss Supranational Rwanda 2016, yambikwa ikamba rya Miss Eastern Province 2013.

Ubu ashyize imbere ibijyanye no kumurika imideli ndetse afite impamyabumenyi y’icyiro cya kabiri cya Kaminuza muri ‘Digital Marketing’.

Aurore Kayibanda afite ikamba rya Miss Rwanda 2012, Miss University Africa Rwanda 2012, Miss Heritage Rwanda 2012, Miss Fespam Panafrica 2013 na Miss supranational Rwanda 2014.

Ni umwe mu bashinze ‘Spero Initiative Foundation’. Ubu ni umunyeshuri mu Ishami rya ‘Civil Environmental Engineering’ mu mwaka wa Gatandatu muri Kaminuza ya Maine. Akunda gufasha abatishoboye cyane cyane abagore n’abana.

Grace Bahatati yabaye Miss rwanda 2009 aba n'umukobwa uzi kwifotoza [Miss Popularity[ bimugira Nyampinga wa mbere w'u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni umwe mu banyeshuri basoje amasomo yabo muri Kaminuza ya Mount Mercy mu bijyanye n'ibinyabuzima n'Ubutabire. Afite impamyabumenyi mu bijyanye n'ubuvuzi bw'indwara zo mu kanwa yakuye muri Kirkwood Community College..

Akunda ibintu byose bizana impinduka mu batantu. Nubwo aba kure y'Umuryango we ndetse akaba ataba no mu Rwanda agaragara mu bikorwa bireba u Rwanda, nko mu 2017-2019 yari Umunyamabanga w'umuryango Nyarwanda i Lowa. Ubu afasha abantu mu bijyanye no kubavura indwara zo mu kanwa mu ivuriro ryitwa His Hands Clinic.

Miss Kundwa Doriane, Miss Rwanda 2015

Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2016

Kayibanda Aurore, Miss Rwanda 2012

Akiwacu Colombe, Miss Rwanda 2014

Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020

Grace Bahati, Miss Rwanda 2009

Larry Muganwa umugabo rukumbi watangiranye na 'Nyampinga Foundation'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND