RFL
Kigali

Mu buryo bushya UEFA Champions League izasubukurwa ikinwa nk’igikombe cy’Isi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/06/2020 8:27
0


Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi ‘UEFA’ yamaze kwanzura ko irushanwa rya UEFA Champions League rizasubukurwa muri Kanama ikinwa nk’igikombe cy’isi, aho izakinwa mu minsi 12 gusa ndetse izakinirwa mu mujyi umwe wa Lisbon kugeza ku mukino wa nyuma uteganyijwe kuba tariki 23 Kanama 2020.



UEFA yemeje ko imikino isigaye kugira ngo irushanwa rya Champions League rirangire izakinirwa mu Mujyi wa Lisbon.

Umurwa mukuru wa Portugal uzakira imikino ya kimwe cya kane, iya kimwe cya kabiri n’umukino wa nyuma, yose izakinwa hagati ya tariki ya 12 n’iya 23 Kanama uyu mwaka mu gihe imikino ya kimwe cy’umunani yo kwishyura yari isigaye, izakinirwa aho yagombaga kubera cyangwa muri Portugal kuri Estádio do Dragão y’i Porto na Estádio D. Afonso Henriques y’i Guimarães hagati ya tariki ya 7 n’iya 8 Kanama.

Imikino yose isigaye muri kimwe cya kane na kimwe cya kabiri izajya ikinwa ari umwe, bivuze ko nta mukino wo kwishyura uzabaho, ikazabera ku bibuga bibiri byo muri Lisbon- Estadio da Luz na Estadio Jose Alvalade.

Iyi mikino izasubukurwa ikinwa nta bafana bari ku bibuga kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje koreka isi gusa UEFA yavuze ko Portugal ibyemeye bakwemererwa kwinjira mu ma stade.

UEFA Europa League nayo izasubukurwa hakinwa umukino umwe gusa yose izabera mu mijyi itandukanye mu Budage nka Cologne, Duisburg, Dusseldorf na Gelsenkirchen hagati ya tariki 10-12 Kanama 2020.Umukino wa nyuma uzabera i Cologne Kuwa 21 Kanama 2020.

Istanbul yagombaga kwakira umukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2020 ariko byahindutse izakira uwa 2021 hanyuma St Petersburg yakire uwa 2022, Munich muri 2023 na Wembley muri 2024.

Hatangajwe kandi ko amatsinda ya Champions League 2021-22 azatangira kuwa 20 Ukwakira 2020.

Portugal yatoranyijwe kwakira iyi mikino kubera ko nta kipe yayo ikiri muri iri rushanwa kandi umujyi wa Lisbon ukaba wujuje ibyangombwa bisabwa byose.

Icyorezo cya Coronavirus cyateye amakipe amwe yaramaze kugera muri ¼, muri ayo harimo :

RB Leipzig

Atalanta

Paris Saint-Germain

Atletico Madrid

Mu makipe agishakisha itike ya ¼ harimo:

Juventus (0) vs (1) Lyon

Man City (2) vs (1) Real Madrid

Barcelona (1) vs (1) Napoli

Bayern Munich (3) vs (0) Chelsea


Liverpool ifite igikombe cy'umwaka ushize yamaze gusezererwa muri iri rushanwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND