Ni ikinyejana cya 21 kandi umuntu yatekereza ko imico imwe n'imwe yakuze indi igahinduka bihagije kugira ngo izane impinduka mu miryango imwe n'imwe bigendanye n’igihe Isi igezemo ariko umuryango ugize ubwoko bwaba-Dani nturahinduka mu myumvire n’imyizerere.
Mu biguhu bimwe na bimwe imico
itanganje yaracyendereye ariko, siko bimeze cyane cyane ko ubwoko bw'aba-Dani
butigeze buhinduka, hamwe n'imigenzo yabo bakorera mu gihugu cya Indoneziya mu misozi yaho.
Umuryango
wa Dani uherereye mu gace ka kure ka Wemena mu Ntara ya Papau, ukikije imisozi
ya Cyclops muri Indoneziya. Imigenzo y’ubwoko bw'aba- Dani (Dani Tribe) iracyahungabanya
benshi. Umuryango w'aba- Dani wiyogoshesha
umusatsi kandi bakisiga ibintu by’umukara hose mu gihe cyo gushyingura.
Iyo umwe mu
bagize umuryango w’Ubwoko bw'aba-Dani apfuye, bene wabo ba nyakwigendera bahura
n'ububabare bw'umubiri ndetse n'amarangamutima kugira ngo baririre abapfuye.
Abo muri ubu bwoko mu gihe baririra nyakwigendera, intoki zabo barazica. Abagore, abakobwa
n’impinja baca urutoki rumwe. Gukata urutoki bikorwa mu guhambira umugozi uzengurutse
igice cyo hejuru cy’urutoki mu gihe cy'iminota 30 bagakurura kugeza urotoki
rucitse cyangwa bakarukata.
Urutoki rwaciwe
rujugunywa mu isanduku cyangwa mu mva y'umuryango w’uwapfuye. Ibi ni ukwerekana
ko abazima bazahora bibuka abapfuye. Benshi mu bagore bakuze bo mu bwoko bw'aba-
Dani bacibwa intoki icumi zose.
Abagabo batunzwe no guhiga inyamaswa mu mashyamba
Ukuriye ubwoko bw'aba-Dani
Src:Faceofmalawi
TANGA IGITECYEREZO