RFL
Kigali

Menya byinshi ku bwoko bw'aba-Dani bucibwa intoki zabo mu kuririra uwapfuye-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:18/06/2020 11:22
0


Ni ikinyejana cya 21 kandi umuntu yatekereza ko imico imwe n'imwe yakuze indi igahinduka bihagije kugira ngo izane impinduka mu miryango imwe n'imwe bigendanye n’igihe Isi igezemo ariko umuryango ugize ubwoko bwaba-Dani nturahinduka mu myumvire n’imyizerere.



Mu biguhu bimwe na bimwe imico itanganje yaracyendereye ariko, siko bimeze cyane cyane ko ubwoko bw'aba-Dani butigeze buhinduka, hamwe n'imigenzo yabo bakorera mu gihugu cya Indoneziya mu misozi yaho.

Dani Tribe Papua Stock Pictures, Royalty-free Photos & Images

Umuryango wa Dani uherereye mu gace ka kure ka Wemena mu Ntara ya Papau, ukikije imisozi ya Cyclops muri Indoneziya. Imigenzo y’ubwoko bw'aba- Dani (Dani Tribe) iracyahungabanya benshi. Umuryango w'aba- Dani wiyogoshesha umusatsi kandi bakisiga ibintu by’umukara hose mu gihe cyo gushyingura.

Iyo umwe mu bagize umuryango w’Ubwoko bw'aba-Dani apfuye, bene wabo ba nyakwigendera bahura n'ububabare bw'umubiri ndetse n'amarangamutima kugira ngo baririre abapfuye.


Abo muri ubu bwoko mu gihe baririra nyakwigendera, intoki zabo barazica. Abagore, abakobwa n’impinja baca urutoki rumwe. Gukata urutoki bikorwa mu guhambira umugozi uzengurutse igice cyo hejuru cy’urutoki mu gihe cy'iminota 30 bagakurura kugeza urotoki rucitse cyangwa bakarukata.


Urutoki rwaciwe rujugunywa mu isanduku cyangwa mu mva y'umuryango w’uwapfuye. Ibi ni ukwerekana ko abazima bazahora bibuka abapfuye. Benshi mu bagore bakuze bo mu bwoko bw'aba- Dani bacibwa intoki icumi zose.   

Papua Adventures - Baliem Valley (Wamena) and Dani Tribe 7-Days Tour

Abagabo batunzwe no guhiga inyamaswa mu mashyamba


Ukuriye ubwoko bw'aba-Dani

Woman of the Dani's Tribe | The most isolated tribe in Indon… | Flickr

Src:Faceofmalawi  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND