RFL
Kigali

Marius Bison yavuze ko kuva yareka kuba Padiri ataratereta

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/06/2020 15:29
0


Umuhanzi Kamana Marius Jacques uzwi mu muziki ku izina rya Marius Bison, yatangaje ko atarajya mu rukundo n’umukobwa kuva yafata umwanzuro wo kureka kuba Padiri.



Marius aherutse gusohora indirimbo “Mbaye uwawe”, ivuga ku muntu waretse ingeso mbi agakurikira Yezu/Yesu nk’Umwani n’Umukiza. 

Ni umwe mu bahanzi batamaze igihe kinini mu ndirimbo zihimbaza Imana. Azwi mu ndirimbo nka “Kuba umugabo”, “Mbahaye itegeko”, “Umuhamya”, “Mu nzu yawe” n’izindi.

Yatangiye umuziki yiga mu mashuri yisumbuye aho yize mu Iseminari nto ariho benshi mu bitegura kuba abapadiri bahera maze urukundo rwe rw'umuziki ruganza muri we.

Mu kiganiro na Kiss FM, Marius yavuze ko kuva yareka kuba Padiri amarangamutima ye ataramusunikira mu rukundo n’umukobwa nk’uko benshi babicyeka.

Avuga ko yabanje kwitonda kugira ngo abanze amenya ikibuga agiye gukiniramo.

Yagize ati “Oya! Ntabwo ndatereta [Akubita agatwenge]. Ibintu byose ntabwo umuntu abihubukira urabanza ukitonda. Urabanza ukareba uko bigenda.”

Marius kandi avuga ko bitewe n’igihe yamaze mu mashuri atigeze agira umwanya wo gukundana n’umukobwa.

Igihe yari mu gipadiri hari abakobwa bamucagaho bakamubwira yambaye umwambaro myiza, ariko ibyakurikiragaho ntabizi.

Avuga kandi ko icyo gihe yajyaga abona abakobwa beza “nkavuga nti rwose Imana yahaye umuntu ubwiza butangaje kugira ngo abantu bamwitegereze.”

Abajijwe niba ashobora gukundana n’umuhanzikazi Marina cyangwa se umunyamideli Shaddy Boo, yavuze ko ari ingingo yo gutekerezaho kabiri.

Yavuze ko yamamaraje mu rugendo rw’umuziki kandi yifuza gukorana indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo na Uncle Austin.

Marius arangije mu Iseminari ntoya yakomeje mu iseminari nkuru aho yifuzaga kuzaba Padiri ariko bitewe n’urukundo rwa muzika ndetse n’inshingano abapadiri baba bafite asanga atazashobora kubibangikanya byombi maze ahitamo kwiyegurira Muzika ibyo kuba Padiri aba abiteye umugongo atyo.

Ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’umucuranzi w’ibikoresho bitandukanye bya Muzika birimo Gitari na Piano akaba ndetse umwarimu n’Umuyobozi w’indirimbo mu makorari yo mu Kiriziya Gatolika.

Umuhanzi Marius yavuze ko kuva yava mu gipadiri atarakundana n'umukobwa

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "MBAYE UWAWE" YA MARIUS BISON

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND