Ni gacye bijya bishoboka kuba wakwibagirirwa imali ihenze ahantu nk'aha ukayisanga amahoro, gusa kuri iyi nshuro igipolisi cyo muri iki gihugu kiri kuranga gishakisha umuntu waba wibagiriwe imali ya zahabu ipima ibiro 5. Izi zahabu zifite agaciro ka Miliyoni ijana na mirongo itandatu n’eshatu z'amafaranga y’u Rwanda.
Iyo duteze imodoka cyangwa, ibindi binyabiziga dukora
ingendo, kenshi bitubaho kwibagirwa mu binyabiziga ibyo twari dutwaye gusa
bitewe n'uko ibyo twibagiwe biba bidufitiye akamaro duhita twitabaza
ababishinzwe ngo badufashe kubona ibyo twibagiwe cyangwa twataye mu binyabiziga.
Aho bamwe bagerageza gushakisha ibyo bataye batanga
amatangazo cyangwa bakifashisha n’umuyobozi mu gushakisha ibyabo byatakaye, gusa
ibi bitandukanye n’ibyabaye mu gihugu cy’u Busuwisi, aho Polisi yo muri iki
gihugu iri kurangisha umugenzi wataye igikapu muri gariyamoshi kirimo zahabu
itunganyije irenga ibiro bitatu. Iyi gariyamoshi yasanzwemo izi zahabu yavaga
mu gace ka St. Gallen ijya Lucerne.
Igikorwa cyo gushakisha uyu wataye izi zahabu, polisi yabikoze nyuma yuko ishakishije nyiracyo akabura! Abantu benshi basomye iyi nkuru bakomeje kwibaza uko polisi azamenya neza uzigaragaza ko ari nyiri izi zababu ko ari nyirazo koko.
Amakuru dukesha Dailymail avuga ko uwataye iki
gikapu kirimo izi zahabu yagitaye ubwo yakoraga urugendo rwavaga mu gace ka St.
Gallen ajya Lucerne mu kwakira umwaka ushize wa 2019 gusa kugeza na nuyu munsi
ntaraboneka.
Polisi ivuga ko Gariyamoshi yasanzwemo iki gikapu yavaga mu gace ka St. Gallen ijya Lucerne
Izi zahabu zasanzwe muri iyi gariyamoshi zifite
agaciro kagera mu mayero ibihumbi ijana na mirongo itanu na bibiri (£152,000)
ni hafi miliyoni ijana na mirongo itandatu n’eshatu z’amafaranga y’u Rwanda (163,000,000
Rwf).
Ibi byabaye mu busuwisi byo kwibagirwa ubu butunzi muri gariyamoshi si ubwa mbere bibaye, dore ko byigeze kuba no mu myaka micye ishize.
Aha twavuga nko mu mwaka wa 2014 muri gariyamoshi yavaga mu mugi wa
Paris yerekeza i Geneve hatoraguwe igishushanyo cy’ubugeni cyo mu bushinwa mu
kinyejana cya 13 (13th century Chinese works of art) gifite agaciro
karenga miliyoni y’amayero (£1,000,000).
Mu mwaka wa 2016 mu Budage, umugenzi yibagiriwe muri gariyamoshi igikoresho cy’umuziki cyizwi nka Stradivarius gifite agaciro kagera kuri miliyoni ebyiri n’ibihumbi Magana ane by’amayero (£2.4 Million).
Umwaka
ushize nabwo mu Budage umugenzi yataye muri gariyamoshi ivaze yakozwe n’umugabo
w’umunyabugeni witwa Pablo Picasso w’umwesipanyolo wabayeho y’umwaka 1881-1973.
Iyi vaze nayo yabarirwaga akayabo k’amayero.
Src: web24news & Dailymail
TANGA IGITECYEREZO