RFL
Kigali

Young Grace yavuze kuri studio yafunguye yitiriye umwana we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/06/2020 11:19
0


Umuraperikazi Abayizera Marie Grace uzwi mu muziki nka Young Grace, yatangaje ko yamaze gufungura studio yitiriye umwana we izajya yita mu buryo bwihariye ku bakiri bato.



Iyi studio yiswe “Diamante Genix” ni wo mushinga uhugije Young Grace muri iyi minsi. 

Yasohoye ifoto igaragaza ko yatangije studio ifite serivisi zihariye ku bana bakiri bato.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Young Grace yavuze ko yafunguye iyi studio, kugira ngo amafaranga azajya avamo azajye akoreshwa n’umwana we mu kwiyitaho umunsi ku wundi.  

Yavuze ko umwana we ari we muyobozi w’iyi studio we akaba umukozi nk’abandi bafite intumbero yo gutanga serivisi nziza ku bazajya babagana.

Young Grace avuga ko iyi studio izajya ifotora bakivuka n’abana bose muri rusange, itegure ibyumba (Decoration) abana bakoreramo ibirori cyane cyane abizihiza isabukuru y’amavuko, bakabaha n’imyenda yo kwambara y’ibirori.

Ni studio avuga ko yayobokwa na buri wese hatitawe ku ngano y’amafaranga yaba afite, kuko ngo barajwe ishingano no gutegura ibirori byasiga urwibutso ku babaganye

Yagize ati “Buri wese ku bushobozi bwe, twamukorera ibintu byiza ku buryo umunsi we atazawibagirwa waba uryoheye amaso bitewe n’amafaranga ufite yaba make cyangwa menshi ariko ibintu byawe bigasa neza.”

Iyi studio ibarizwa i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.

Ifunguwe mu gihe Young Grace aherutse kwizihiza amezi umunani ashize yibarutse imfura ye yise Amata Anca Ae’eedah Ai [Azuza umwaka ku wa 24 Kanama].

Young Grace avuga ko amafaranga azajya ava muri studio, umwana we azajya ayakoresha icyo ashaka

Young Grace yafunguye studio izita byihariye ku bakiri bato

Diamante wa Young Grace ari hafi kwizihiza isabukuru y'umwaka umwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND