RFL
Kigali

Cassandara yasohoye indirimbo na Mozzy Yemba Boy bavuga iby’ahashize byakwereka ko ukwiye kurushinga-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/06/2020 10:44
0


Umuraperikazi Uwase Françoise [Cassandra Baby] yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Urakuze” yakoranye n’umuhanzi Mozzy Yemba Boy bavuga iby’ahashize byakwereka ko ukwiye kuva mu rungano.



Iyi ndirimbo “Urakuze” yakozwe na Pacento n’aho amashusho akorwa na Souke Olivier. 

Ni imwe mu mishinga y’indirimbo Cassandra Baby yari amaze iminsi ahugiyemo afatanya no kwinjira mu ruganda rw’imideli ashaka gutangiza mu minsi iri imbere.

Uyu muraperikazi aririmba avuga byinshi mu byakwereka ko ukuze byagufasha gutekereza kuva mu cyiciro urimo ubu-Niba uri ingaragu ukarushinga.

Cassandra avuga ko ukuze niba warakombye umwuko, warocyeje runonko, warakinnye biye, waranyweye Gahuza Miryango hataraza Skol, warumvise Radio Rwanda igifunga saa tanu z’ijoro.

Akavuga ko ukuze niba wararebye filime zasobanuwe na Yanga, warize imibare mu Kinyarwanda, Jimmy Gatete ari we mukinnyi ugezweho, uziko Cadilac habaye abakobwa b’amagini.

Yunganirwa na Mozzy Yemba Boy abasaba gukoresha neza igihe cyabo, bagashinga urugo bakava mu nkunda rubyino.

Cassandra akomeza avuga ko ukuze niba warishakiye inkoni yo gukubitwa, niba waracunze igipine, ukikuruza kuri sima, ukanidumbaguza mu mugezi ndetse ugakoresha iposita wohereza ibaruwa.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Cassandra yavuze ko byatangiye Mozzy Yemba Boy amwungura ibitekerezo kuri iyi ndirimbo birangira banzuye kuyikorana.

Avuga ko we na Mozzy bashatse kuririmba ku ngingo itandukanye n’izindi ziharawe muri iyi minsi baragaza ibyakwereka ko ukwiye kugira vuba ugakora ubukwe.

Cassandra ariko anavuga ko iyi ndirimbo yasembuwe n’inshuti ye yamubwiye ko akuze nyuma y’uko avuze ibyo azi by’ahashize.

Ati “Mozzy byatangiye duhana ibitekerezo muri studio birangira numva ari kugusha mu byo nashakaga tuba dukoranye gutyo. Kuko byahuzaga n’ibyifuzo nari mfite by’uko indirimbo yaza imeze.”

Cassandra akora injyana ya Afrobeat na Hip Hop azwi mu ndirimbo nka “Nemeye”, “Nkunda”, “Nturi my Type”, “He is mine”, “Shoferi” ndetse na “Saa sita”.

Mozzy Yemba Boy bakoranye indirimbo yahoze mu itsinda rya Yemba Voice ryakinze imiryango azwi mu ndirimbo nka “Darling”, “Die For You” n’izindi.

Cassandra Baby yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Urakuze" yakoranye na Mozzy Yemba Boy

Umuraperikazi Cassandra Baby amaze iminsi yinjiye mu by'imideli

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "URAKUZE" YA CASSANDRA BABY YAKORANYE NA MOZZY YEMBA BOY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND