RFL
Kigali

USA: Mr. D wasohoye indirimbo “Twerk” yavuze ku mishinga mishya afite-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/06/2020 14:54
0


Umuhanzi Didace Ntakirutimana [Mr. D] ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Twerk” yifashishijemo umwe mu bakobwa b’abanyamideli.



Iyi ndirimbo yasohotse mu mpera z’icyumweru twasoje ifite iminota 3 n’amasegonda 09’. 

Mr. D yatangiye kumenyekana mu muziki nyarwanda ubwo mu 2009 yagiranaga ibibazo n’itsinda rya Urban Boyz, biturutse ku ndirimbo “Umwanzuro” yavugaga ko bamwibye.

Ni mu gihe Urban Boyz yo yavugaga ko iyi ndirimbo bayimwandikiye, agatinda kubishyura, bigatuma bahita bayiririmbira ubwabo.

Aya mahari yaje gutuma hasohoka indirimbo ebyiri zisa, zombi zitwa “Umwanzuro” iya Urban Boyz ndetse n’iya Mr. D. 

Mr. D kandi, yagiye agirana imikoranire ya hafi cyane na Producer Lick Lick aho uyu mu producer yakoraga mu nzu itunganya muzika yashinzwe na Mr. D, maze akayita “More Music”.

Muri iyi ndirimbo ye nshya yise “Twerk” yumvikana ashimagiza ubwiza n’imiterere by’umukobwa, avuga ko ari we arutisha abandi, akamusaba gukaraga umubyimba akagera hasi!

Mu kiganiro na INYARWANDA, Mr. D yavuze ko hari indirimbo nyinshi afite muri studio kandi zarangiye ateganya gusohora, ariko akavuga ko yaciwe intege n’ibihe Isi imaze mo iminsi.

Yagize ati “Mfite imishinga myinshi, ndetse n’izindi ndirimbo zarangiye byose bikiri muri studio. Ariko nyine kimwe n’abandi bantu bose, nakomwe mu nkokora n’iki cyorezo cya Coronavirusi. Ubu nakabaye maze gusohora nk’indirimbo ebyiri, ariko nzazisohora nyuma ya Twerk”.

Mr. D ni umwe mu bahanzi basusurukije imbaga y’Abanyarwanda n’inshuti zabo ubwo muri Rwanda Day yo mu 2012 yabereye muri Boston, ho muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Uyu muhanzi yagiye asohora n’izindi ndirimbo nka “Umwanzuro”, “Yolo”, “Sinzagusiga”, “My Number Number One”, “Inzira y’umusaraba”, “Jeanne” n’izindi. 


Umuhanzi Mr. D ubarizwa muri Amerika yasohoye amashusho y'indirimbo "Twerk"

Mr.D yavuze ko nyuma y'indirimbo "Twerk" asohora indirimbo ebyiri

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "TWERK" Y'UMUHANZI MR. D

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND