RFL
Kigali

Juda Muzik basohoye indirimbo “Nalingi Yo” bizihiza isabukuru ya Junior n’intambwe bamaze gutera-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/06/2020 13:43
0


Itsinda rya Juda Muzik rigizwe na Junior ndetse na Darest ryasohoye amashusho y’indirimbo nshya bise “Nalingi Yo” bashimangira ko inganzo yabo yubakiye ku rukundo.



Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse mu ijoro ry’iki Cyumweru afite iminota 02 n’amasegonda 39’. Ije isanganira indirimbo nshya iri tsinda ryari riherutse gusohora yitwa “Amashyushyu”. 

‘Nalingi Yo’ ni ijambo riri mu rurimi rw’i Lingala bisobanuye ‘Ndagukunda’. Bifashishije iri jambo aba basore baririmbye bishyize mu mwanya w’abakundana bishimiranye.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Darest yavuze ko bahisemo gusohora iyi ndirimbo kuri uyu munsi mu rwego rwo kwishimira intambwe yaho bageze ndetse n’imigambi mishya bafite.

Yavuze kandi ari no mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya mugenzi we Junior.

‘Nalingi Yo’ ifite umwihariko kuko Da Rest usanzwe ari umuraperi yararambiye mu rwego rwo gutanga indirimbo nziza.

Ati “Twayisohoye mu rwego rwizihiza isabukuru ya Junior no kugira ngo dukomeze kwishimira intambwe tugezeho n’imigambi mishya.”

Iyi ndirimbo yatuwe abantu bose bakundana. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na King Flyest Music, amashusho akorwa na Sinta&Sammy muri studio ya The Sounds.

Iri tsinda ryamenyekanye mu 2017 binyuze mu ndirimbo bise “Biramvuna” rigizwe n’abasore babiri Mbaraga Junior Alex ukoresha izina rya Junior ndetse na Ishimwe Prince ukoresha izina rya Darest mu muziki.

Bahisemo kwiyita ‘Juda’ nk’impine y’inyuguti zitangira amazina yabo. Iri tsinda rimaze iminsi rishyira hanze indirimbo zikundwa mu buryo butandukanye harimo nka “Bitinde”, “Rugende” n’izindi.

Juda Muzik mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo yabo bise "Nalingi Yo"

Junior umwe mu bagize itsinda rya Juda Muzik


Da Rest wizihiza isabukuru y'amavuko uririmba mu itsinda rya Juda Muzik

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NAILINGI YO" YA JUDA MUZIK

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND