RFL
Kigali

U Bushinwa bwafunze uturere 10 twa Beijing mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Covid-19 nyuma yo kubona abandi bantu 79 banduye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:15/06/2020 11:56
0

Kuri uyu wa mbere, u Bushinwa bwatangaje ko bufunze utundi turere icumi i Beijing kugira ngo tugerageze gukumira icyorezo gishya cya coronavirus gifitanye isano n’isoko ry’ibiribwa.



Mu kiganiro n’abanyamakuru Umuyobozi w’umujyi, Li Junjie, yavuze ko hagaragaye ibibazo bishya ku isoko rya kabiri ry’ibicuruzwa byinshi rifite ubuso bungana n’ibibuga by’umupira 160 mu Majyaruguru y’Iburengerazuba bw’akarere ka Haidian, kandi kubera iyo mpamvu, isoko n’ishuri bihegereye byafunzwe ndetse abantu bahaturiye bagomba gusubira muri gahunda ya guma mu rugo.

Kuri uyu wa mbere, Beijing yatangaje ko hagaragaye imibare mishya y’abanduye Covid-19 ndetse ko hakwiye kongerwa ingufu mu buryo bwihuse hakarwanywa ikwirakwira ry’iki cyorezo mu murwa mukuru w’u Bushinwa.

Icyorezo giherutse kugaragara ku isoko ry’ibiribwa byinshi, Xinfadi ndetse ryahise rifungwa, ibihumbi n’ibihumbi by’abatuye hafi yaryo barimo kwipimisha virusi kandi hatangijwe ubukangurambaga mu mujyi wose kugira ngo hamenyekane abantu baherutse gusura isoko cyangwa se bahuye n’abantu barigezemo

Kuri uyu wa Mbere, abayobozi ba Beijing bemeje ko abantu 36 bashya banduye Covid-19 ku ya 14 Kamena, kimwe n’umunsi wabanjirije uwo, akaba ari wo mubare w’abantu banduye buri munsi kuva mu mpera za Werurwe. Ubu abayobozi bavuze ko abantu 79 banduye mu minsi ine gusa.

Intara nyinshi zaburiye abaturage bazo kwirinda ingendo izerekeza mu murwa mukuru kandi baburira abantu ko ababagenderera baturuka mu bice bya Beijing bakwiye gushyirwa mu kato.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko ku cyumweru ryamenyeshejwe iby’iki cyorezo n'abayobozi b'Abashinwa aho barimo gukora iperereza ku nkomoko yacyo n'aho bigeze.

Src: Reuters






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND