RFL
Kigali

OMS iravuga ko umubare w'abahitanwa na coronavirus muri Brezile uhangayikishije

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/06/2020 13:41
0


Kuri uyu wa gatanu, umubare w'abahitanwa na coronavirus muri Brezile warengeje u Bwongereza uza ku mwanya wa kabiri ku isi, ariko Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko gahunda y'ubuzima bw'iki gihugu ihagaze nabi



Minisiteri y’ubuzima  muri Brezileyatngaje ko abantu 909 bapfuye, abamaze gupfa bose hamwe bamaze kuba 41.828. Yavuze kandi ko umubare rusange w’abantu bamaze kwandura Coronavirs ari 828.810, aho bibereye bibi cyane rero nuko mu masaha 24 ashize hamaze kwandura abagera ku 25,982

Mike Ryan, impuguke muri OMS mu byihutirwa yavuze ko ikibazo cya Brezile gikomeje kubahangayikisha nubwo yemeje ko ubu umubare w’abarwayi bari ku bitanda kwa muganga uri munsi ya 80% mu bice byinshi by’igihugu. Mu nama yabereye i Geneve, Ryan yagize ati: "Muri rusange gahunda y’ubuzima muri Brezile iracyaduhangayikishije

Umubare w’ubwiyongere bwa Berezile uje mu gihe iki gihugu kigenda cyoroshya ingamba zo gufunga abantu bagasubira mu mirimo yabo

Mu ijoro ryo ku wa kane, Bolsonaro yashishikarije abamushyigikiye "gushaka uburyo bwo kwinjira mu bitaro" kugira ngo bafate amashusho harebwe niba bifite abarwayi benshi , batange raporo ku bashinzwe umutekano kugirango pperereza rikorwe neza

Minisiteri y’ubuzima mu cyumweru gishize yahagaritse gutangaza umubare rusange w’abandura n’abapfa maze ihindura icyemezo nyuma y’urukiko rw’ikirenga. Urukiko rukuru rwabanje kwemeza ko leta n’inzego z’ibanze zifite uburenganzira bwo gutegeka ubucuruzi gufunga kugirango bahangane  n’iki cyorezo.

Mu kwezi gushize, ubushakashatsi bwakozwe na XP Investimentos bwerekanye ko 76 ku ijana babonye ko kwitandukanya n’imibereho aribwo buryo bwiza bwo kwirinda ikwirakwizwa rya virusi naho 57 ku ijana batekereza ko ingamba z’akato zigomba kugumaho kugeza igihe ibyago byo kwandura bizashira.

Src: Al jazeera

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND