RFL
Kigali

Jean Paul Bigwira umaze imyaka 10 muri Shiloh choir yatangiye kuririmba ku giti cye ahera ku ndirimbo 'Yesu ni Umwami'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/06/2020 19:19
0


Nyuma y'imyaka 10 amaze aririmba muri korali yitwa Shiloh yo mu itorero Shiloh Prayer Mountain church riyoborwa na Bishop Oliva Murekatete Estther, Jean Paul Bigwira usanzwe ari n'umwe mu bayobozi b'iyi korali, yatangiye gukora umuziki ku giti cye, akaba yahereye ku ndirimbo yise 'Yesu ni Umwami' yamaze gushyira hanze.



Jean Paul Bigwira ni umugabo wubatse usanzwe ari umuririmbyi muri korali, gusa kuri ubu akaba ari bwo agiye gutangira kuririmba ku giti cye. Yabwiye INYARWANDA ko yumvise igihe kigeze agatangira umuziki ku giti cye, ati "Numvishe hageze ko natangira gukora umuziki ku giti cyanjye wo kuramya no guhimbaza Imana kuko naje gusanga ari wo muhamagaro wanjye, ni ibintu bimbamo kandi nkunda, nanishimira".

Yavuze ko asanzwe yandika indirimbo dore ko hari n'izo yagiye aha korali abarizwamo, ati "Ntabwo ari iyi ndirimbo yonyine nahimbye kuko hari n'izo nagiye mpa chorale yanjye nkunda cyane mbarizwamo yitwa Shiloh choir". Yavuze ko iyi ndirimbo ye yamaze gushyira hanze yayanditse agendeye ku buryo abanyemo na Yesu.

Ati "Ku birebana n'iyi nahisemo gukora ku giti cyanjye rero yitwa "Yesu ni Umwami" hari message numvaga nifuza gutambutsa bitewe n'uburyo mbanyemo na Yesu kandi ubwo butumwa bugaragaza urukundo n'imbabazi Yesu atugirira tutabasha kugirirwa n'undi uwo ari we wese".


Jean Peal Bigwira yunzemo ati "Icya kabiri ni ukugaragaza icyizere dukwiye kugirira Yesu kuko ari we wenyine utabasha kuduhemukira cyangwa ngo adutererane ndetse no kumenyesha Isi n'abayituye Umwami w'ukuri ukwiye kwamamazwa ari we Yesu Kristo". Abajijwe niba azakomeza kuririmba no muri korali, yagize ati "Hanyuma ku birebana n'uko nzakome kubikora igisubizo ni Yego".

Asoza ikiganiro twagiranye, Jean Paul Bigwira yihanganishije abanyarwanda n'abatuye Isi bose muri ibi bihe bitoroshye Isi yibasiwe n'icyorezo cya Coronavirus. Yavuze ko Yesu afite ububasha bwo guhagarika iki cyorezo. Ati "Ikindi ni uko ibi bihe bya Cod-19 bidakwiye kudutera ubwoba kuko Yesu afite ububasha bwo kuyiturinda no kuyihagarika tumwizere".

UMVA HANO INDIRIMBO 'YESU NI UMWAMI' YA JEAN PAUL BIGWIRA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND