RFL
Kigali

Ikiganiro na Malaika wisanze ari umukinnyi w’imena muri filime ivuga ku buzima Abanyafurika babamo muri Amerika

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/06/2020 12:42
0


Malaika Uwamahoro, yatangaje ko yasekewe n’amahiriwe asoje amasomo ye i New York atoranywa mu bakinnyi b’imena muri filime “Yankee Hustle” ivuga birambuye ku buzima bukomeye Abanyafurika babamo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Uwamahoro, ni Umunyarwandakazi w’umukinnyi wa filime wabigize umwuga akimara gusoza amasomo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza Fordham yo mu Mujyi wa New York.

Uyu mukobwa wigiye kuri Buruse itangwa na Perezida Paul Kagame, yavuze umuvugo imbere y’abakomeye nko mu nama ya Forbes Women African yabereye muri Afurika y’Epfo, mu Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku cyicaro gikuru i New York n’ahandi.

Ubuhanga bwe yabugaragaje muri filime “Loveless Generation Teaser”, “Notre Dame Du Nil” yamurikiwe i Kigali, “Operation Turquoise”, “Shake Hands with The Devil” ndetse na “Un Plan Parfait”.

Izina rye riherutse gusohoka ku rutonde rw’abakinnyi b’intoranywa bakinnye muri filime “Yankee Hustle” y’umushoramari Tola Olatunji w’umunya-Nigeria. 

Ni filime y’uruhererekane iboneka ku mbuga zicururizwaho filime nka Amazona n’izindi, aho yakinywe mu gihe cy’amezi atatu. Ivuga ku buzima bugoye Abanyafurika bacamo mbera na nyuma y’uko bageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Tola, umuyobozi w’iyi filime yayikoze afite intego yo kuzakinishamo benshi mu bakinnyi bo muri Afurika, kurusha ab’iwabo muri Nigeria, kuko yashakaga ko Afurika yose yisangamo. Umushinga w’iyi filime watangiye mu 2017 ubwo Malaika Uwamahoro yari asoje amasomo ye i New York yimukiye i Dallas.

Mu kiganiro kihariye na INYARWANDA, Malaika yavuze ko ageze i Dallas yakoresheje ‘Application’ ifasha abakinnyi, aba Producer n’abandi bafite imishinga ya filime guhura.

Ati “Nagiyeho mbona hariho itangazo rivuga ko hari filime izakorerwa muri Dallas ivuga ku buzima bw’abanyafurika i burayi…Nahise nohereza imyirondoro yanjye, ‘Director’ arambwira ngo nzitabire isuzuma.”

Malaika avuga ko yakoreshejwe ibizamini bitandukanye birimo no kugaragaza byeruye amarangamutima ye, umubabaro, kuriria n’ibindi ‘Director’ w’iyi filime yishimiye.

Yavuze ko icyo gihe yahise amenyeshwa ko yatsinze ikizamini bamusaba gutangira kwitegura gukina byihariye muri iyi filime. Umunsi wa mbere ajya gukina muri iyi filime yohererejwe imodoka ijya ku mufata aho yabaga.

Ageze aho bakiniye iyi filime ahahurira n’umunyarwenya Dami Olatunde [aphricanace] uzwi cyane kuri Instagram. Yavuze ko yashimishijwe no kwisanga akinana n’uyu munyarwenya kuko hari byinshi yamwungukiyeho. 

Soma: Umunyarwandakazi Malaika Uwamahoro yakinnye muri filime y'abanya-Nigeria

Malaika yavuze ko yishimiye kuba ari umukinnyi w’imena w’iyi filime, ndetse ngo ‘Director’ yamubwiye ko ari umuhanga, by’umwihariko kuba akomoka mu Rwanda.

Yagize ati “Director yishimiye kumenya ko mva mu Rwanda. Yishimiye kumenya ko hari abandi banyafurika bashobora gukina filime bagateza imbere iyi filime y’uruhererekane.”

Akomeza ati “Nk’umunyarwandakazi ngomba gukoresha impano yanjye mu kugaragaza icyo nshaka. Nifuza ko tubonye amafaranga menshi, n’abandi banyarwanda baza tugakina, filime ikaguka.”

Ikirenze kuri ibyo, ngo Malaika yishimiye gukina mu nkuru ivuga ku buzima abanyafurika babamo muri Amerika, cyane ko nawe ariho abarizwa ubu.

Yavuze hari abumva ko abagiye mu mahanga baba mu buzima bwiza gusa, nyamara ngo hari abahozwa ku nkeke. Ngo hari n’abagorwa kubona impapuro zo kuhatura, ubuzima bukababana bubi, bakabura akazi n’ibindi byinshi bikomeretsa umutima.

Iyi filime yakozwe no mu rwego rwo gucyebura buri wese wumva ko ashaka kwirukira kujya kuba muri Amerika. Muri iyi filime Malaika akina yitwa ‘Princess’.

Malaika Uwamahoro ukurikirwa n'abantu barenga ibihumbi 25 yavuze ko yishimiye gukina muri filime "Yankee Hustle"

Malaika yavuze imivugo mu nama zabereye ahantu hatandukanye zihuje abakomeye

Uwamahoro yavuze ko 'Director' wa filime "Yankee Hustle" yishimiye kubona Umunyarwandakazi akina muri filime ye

Malaika ari mu bakinnyi muri filime "Notre Dame Du Nil" yamurikiwe i Kigali mu mpera z'umwaka ushize

Filime "Yankee Hustle" ivuga ku buzima bugoye abanyafurika babamo muri Amerika

KANDA HANO UREBE AGACE KA MBERE [EPISODE 1] KA FILIME "YANKEE HUSTLE"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND