RFL
Kigali

Kelly Clarkson yasabye gutandukana n'umugabo bamaranye imyaka irindwi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/06/2020 9:37
0


Umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Kelly Brianne Clarkson yasabye gutandukana n’umugabo we Brandon Blackstock nyuma y’imyaka irindwi babana.



Kelly uzwi mu ndirimbo “Because of you” ni umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi wa filime. Yagize izina rikomeye mu 2002 ubwo yegukanaga irushanwa rya American Idol, byatumye agirana amasezerano y’imikoranire na Label RCA Records. 

Ku wa 04 Kamena 2020, Kelly yagejeje impapuro zisaba gatanya mu rukiko rwa Los Angeles.

Kelly w’imyaka 38 ubarirwa umutungo wa miliyoni 45 z’amadorali, asaba ko hagabanwa imitungo kandi n’abana babiri bakarindwa cyane nk’uko TMZ ibivuga.

Aba bombi bafitanye abana babiri barimo River Rose w’imyaka itanu ndetse na Remington Alexander w’imyaka ine y’amavuko.

Muri Gicurasi 2020, Clarkson yashinze Blackstock kwanga ko babyara undi mwana ashingiye ku kuba afite abana babiri yabyaranye n’umukunzi we w’ahahise Melissa Ashworth.

Blackstock w’imyaka 43 asanzwe afite abana babiri Seth w’imyaka 13 na Savannah w’imyaka 17 y’amavuko.

Nta gihe kinini gishize, Clarkson na Kelly bashyize ku isoko inzu iri California n’indi iri muri Leta ya Tennessee mu rwego rwo kwitegura gutandukana.

Mu kiganiro “The Ellen DeGeneres Show” cyo mu Ukuboza 2012, Kelly yahishuye ko yabonye umugabo yishimira w’inzozi ze, avuga ko yari arambiwe kubaho ubuzima bw’ingaragu.

Clarkson yambitse impeta y’urukundo Kelly mu mpera z’Ukuboza 2012, ndetse uyu mugore yasohoye amafoto y’agatangaza agaragara impeta y’agaciro kanini yambitswe n’umugabo ubu yifuza ko batandukana.

Bemeranyije kubana Ku wa 20 Ukwakira 2013 mu birori binogeye ijisho byabereye ahitwa Blackberry Farms muri Leta ya Tennessee.

Icyo gihe Kelly yerekanye amashusho y’ubukwe bwe, maze agira ati “Byarangiye ubu nabaye umugore wa Blackstock…Twakoreye ubukwe ahantu heza cyane.”

Uhereye ibumoso-Seth Blackstock, Savannah Blackstock, Remington Alexander Blackstock, Kelly Clarkson, River Blackstock na Brandon Blackstock

Inzu zabo bazishyize ku isoko mu rwego rwo kugabana imwe mu mitungo bari bafitanye

Kelly yamenyanye na Brandon mu 2011 barushinga mu Ukwakira 2013

Kelly yasabye ko we n'umugabo we bagabana imitungo ndetse abana babo bakarindwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND