RFL
Kigali

Pastor Jacques Bagaza yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ijambo ryawe rirarema' yakoranye na Chance-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/06/2020 23:23
0


Pastor Jacques Bagaza ubarizwa mu Itorero rya Zion Temple Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uherutse gushyira hanze indirimbo ye ya mbere igaragaza amashusho, kuri ubu yasohoye amashusho y'indi ndirimbo 'Ijambo ryawe rirarema' yakoranye na Chance Mbanza wo muri Alarm Ministries.



Mu kiganiro na INYARWANDA, Pastor Jacques Bagaza yavuze ko iyi ndirimbo 'Ijambo ryawe rirarema' irimo ubutumwa burema ibyiringiro mu bantu ikanababwira ko 'Imana isohoza icyo yavuze'. Yanavuze ko ubutumwa burimo bwanahumuriza abantu bagizweho ingaruka na Coronavirus. Yayanditse agendeye ku Ijambo ry'Imana riri muri Bibiliya rivuga kuri Lazaro aho yarwaye akaremba, agapfa, Yesu akaza kumuzura.

Ati "Ni indirimbo ifite ubutumwa cyane cyane bwo kuremamo abantu ibyiringiro cyangwa se kubatera intege ubereka ko icyo Imana ivuze kiraba. Nibanze cyane ku nkuru ya Lazaro wo muri Bible aho yarwaye araremba arapfa. Bakomeza gutuma kuri Yesu, Yesu aje asanga yapfuye, ahageze avuga ijambo rimwe, ati Lazaro zuka cyangwa byuka va muri iyo mva. Lazaro ahita yumva. Ni ho tuvuga ngo ijambo ry'Imana rirarema, ribeshaho ndetse rizura ibyapfuye. Ijambo ry'Imana rituma ibyataye agaciro bibaho".

Pastor Bagaza wa Zion Temple Dallas yasohoye amashusho y'indirimbo 'Ndagarutse' anavuga kuri Apotre Gitwaza-VIDEO


Pastor Jacques Bagaza ari gukora cyane muri iyi minsi

Pastor Jacques Bagaza avuga ko hari ibanga ndetse n'imbaraga zikomeye mu ijambo ry'Imana, bityo abantu bakaba bakwiriye kuryizera, bakiringira Imana ko ibyo yababwiye ntakabuza bizasohora. Yavuze ko n'ubwo abantu babona bidashoboka, ariko ko uko byagenda kose, icyo Imana yavuze kiba. Ati "Icyo Imana ivuze kiraba, n'iyo abantu baba babona bitakibaye". Yatuye iyi ndirimbo ye abantu bose bari mu bihe bigoye ndetse biruhije cyane, abategereje amasezerano yabo n'abagizweho ingaruka na Covid-19.


Chance Mbanza yumvikana muri iyi ndirimbo ya Pastor Bagaza


Pastor Bagaza na Chance bahuriye mu ndirimbo 'Ijambo ryawe rirarema'

REBA HANO 'IJAMBO RYAWE RIRAREMA' YA PASTOR BAGAZA FT CHANCE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND