RFL
Kigali

Mico The Best yaganiriye n’Umuyobozi muri OMS amubwira uko u Rwanda rufasha abarwayi b’Igituntu muri Covid-19

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/06/2020 21:20
0


Umuhanzi Mico the Best yabwiye Dr Lucica Ditiu, ko Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu bajyanama b’ubuzima abarwayi b’Igituntu bagezwaho imiti muri iki gihe cyo guhangana n’icyorezo cya Covid-19.



Ibi Mico the Best yabivuze ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki 11 Kamena 2020 mu kiganiro cyiswe “TB Talk Show Series” yagiranye n’Umuyobozi ushinzwe kurwanya igituntu mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr Lucica Ditiu. 

Iki kiganiro cyabaye hifashishijwe urubuga rwa Facebook, aho abantu batangaga ibitekerezo.

Uyu muhanzi yavuze ko kuva muri Werurwe 2020 abaturarwanda basabwe ku guma mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, avuga ko kugeza ubu hari bimwe mu bikorwa byamaze gufungurwa bitewe n’ingamba zafashwe.

Ati “Ubu ni byiza ariko hari tumwe mu turere tukiri muri gahunda ya guma. Ndashima Guverinoma yacu, Perezida Paul Kagame, Minisiteri y’Ubuzima n’abandi bari kugira uruhare mu kurwanya icyorezo cya Covid-19.”

Yavuze ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri abantu bari mu rugo bari bamaze kumva neza ubukana bwa Covid-19, bituma buri wese abigira ibye mu guhangana n’iki cyorezo.

Mico yashimye Abaturarwanda kubera uko bari kwitwara mu guhangana n’icyorezo, avuga ko ari intambwe nziza yo kugitsinda.

Ashingiye kuri ibi, uyu muhanzi yavuze ko ibindi bihugu bikwiye kurebera ku Rwanda.

Yavuze ko Perezida Kagame yatanze urugero rwiza rw’uburyo bwo gukaraba intoki neza-Ibintu avuga ko buri wese yakurikije kugeza ubu.

Dr Lucica Ditiu ati “Rwose ndemeranya nawe. Muri ibi bihe dukwiye kumvira icyo inzego z’ubuzima zidusaba, bitabaye ibyo ntitwatsinda. Ni ukuri ndabibona ko mu Rwanda muri ku rwego rwiza.”

Lucica avuga ko n’ubwo icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi, abanduye igituntu bakwiye gukomeza gufata imiti, abafite ibimenyetso bakisuzumisha.

Mico yavuze ko mu Rwanda hari abajyanama b’ubuzima babihuguriwe bakorana na Minisiteri y’ubuzima bageza imiti ku barwayi b’igituntu, bityo ko byoroshye muri iki gihe cya Covid-19.

Ati “…Bitewe n’uko ibimenyetso by’igituntu bijya gusa n’ibya Covid-19, hari abari bafite ubwoba bwo kujya kwa muganga, rero abajyanama b’ubu buzima barabafasha muri iki gihe bakabagezeho imiti.”

Uyu muhanzi kandi yavuze ko mbere y’icyorezo cya Covid-19 yari yatangije ubukangurambaga “Friend to Friend” bugamije kurwanya igituntu, kandi ngo azabukomeza icyorezo nigicogoro.

Yasobanuye ko yafashe inshingano zo kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu guhashya Igituntu, mu rwego rwo kugira ngo abamureberaho babone ko ari indwara ivugwa igakira igihe cyose umuntu yivurije ku gihe.

Ibi ngo byatumye atangira gukorana na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwita ku buzima RCB.

Yavuze ko ubukangurambaga bwa “Friend to Friend” azabugeza mu turere dutandukanye, agasusurutsa abafana be ariko akanababwira kwirinda igituntu.

Ati “Hari abantu bafata imiti bakayireka. Hari n’abandi bafite ubwandu bushya, ibyo bitaramo rero bizaba bigamije kwigisha abo bose. Ntegereje ko Covid-19 irangira hanyuma nkakomeza ubu bukangurambaga.”

Yasabye ko yashyigikirwa agahabwa abandi bahanzi bo mu bihugu bitandukanye bakazamushyigikira muri ubu bukangurambaga cyane cyane ba Ambasaderi bo kurwanya igituntu mu bihugu byabo.

Dr Lucica yabwiye Mico the Best ko ashimye intambwe nziza yateye, amubwira ko bazamushyigikira muri ibi bitaramo.

Uyu muyobozi muri OMS yavuze ko igituntu cyica umubare munini w’abantu ku Isi, kandi ko gishobora kugera kuri bose.

Yavuze ko abantu bafite amazina azwi ari bo ngenzi muri ubu bukangurambaga, kandi ko bazajya barushaho kubiyegereza.

Yashimangiye ko Covid-19 yakomye mu nkokora byinshi mu bikorwa bateguraga, ariko nicogora bazabisubukura.

Mico The Best yabwiye Dr Lucia Ditiu ushinzwe kurwanya Igintu muri OMS, ko u Rwanda rwitaye ku barwayi b'Igituntu muri iki gihe

Mico The Best yavuze ko muri iki gihe cya guma mu rugo yanditse indirimbo eshanu, ndetse ko bigenze neza mu Ukuboza 2020 azamurika Album

Dr Lucica yashimye aho u Rwanda rugeze mu guhangana Covid-19, avuga ko n'abarwayi b'Igituntu bakwiye gukomeza kwitabwaho.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND