RFL
Kigali

Nigeria: Yafunzwe azira gufata ku ngufu abagore 40 barimo n'umukecuru w’imyaka 80 mu mwaka umwe

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:11/06/2020 12:30
0


Polisi yo muri Nigeria ivuga ko ku wa Kabiri w'iki Cyumweru yataye muri yombi umugabo ushinjwa gufata ku ngufu abantu mirongo ine barimo abana, i Dangora, umujyi uherereye mu Majyaruguru y’igihugu, mu mwaka umwe.



Polisi yavuze ko abahohotewe barimo umukecuru w’imyaka 80 n’abakobwa bafite imyaka 10. Abatuye mu mujyi wa Dangora mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Kano bavuga ko mu gihe kingana n’umwaka umwe babayeho bafite ubwoba bwinshi.

Bavuga ko impamvu ari uko uwabasambanyije ku gahato yarenze imbibi agatangira no gufata abagore ku ngufu abasanze mu ngo zabo ntatinye no gufata ku ngufu abana bato. Umugore umwe yavuze ati: "Ubu noneho dushobora kuryama tugasinzira ."

Umuyobozi w'umujyi Ahmadu Yau yavuze ko ifatwa ry’uyu mugabo mubi ari inkuru nziza. Ati: "Kugeza ubu abaturage ba Dangora barishimye cyane kandi turizera ko ubutabera buzakorwa uko bikwiye".

Mu cyumweru gishize, muri iki gihugu habayemo ibintu bibi byo gufata ku ngufu no kwica abagore maze abantu Ibihumbi n’ibihumbi bandika ku mbuga zabo amagambo amwe avuga ngo "turarushye" kugira ngo bagaragaze ko barambiwe koko.

Src: Info news.news






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND