RFL
Kigali

Gahongayire yasohoye amashusho y’indirimbo isaba abari guca mu mvura y’ibibazo gukomeza kwizera Imana-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/06/2020 11:52
0


“Nzakomeza nkwizere n'ubwo nagera ku gupfa utaravuga irya nyuma uraseruka”- Ni amwe mu magambo yumvikana mu ndirimbo "Nzakomeza" ya Aline Gahongayire yageneye abari guca mu mvura y’ibibazo abasaba gukomeza kwiringira Imana.



Ku wa 05 Kamena 2020 ni bwo umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire yasohoye ‘Audio’ y’indirimbo ye nshya yise “Nzakomeza” imaze kumvwa n’abarenga ibihumbi 9 kuri shene ye ya Youtube. 

Ubu yasohoye amashusho y’iyi ndirimbo afite iminota 04 n’amasegonda 12’ yatunganyijwe na Meddy Saleh. Mu kiganiro na INYARWANDA, Aline Gahongayire yavuze ko yanditse iyi ndirimbo "Nzakomeza" kubera ko ubu ibyambura abantu kwizera Imana ari byinshi.  

Yavuze ko yumvise iki ari igihe cyo gushishikariza buri wese kurushaho kwizera Imana kuko ariyo ireba aho umwana w’umuntu atareba, kandi akaba ariyo ifite ijambo rya nyuma.

Avuga ko mu kimbo cyo kugira ubwoba buri wese akwiye guhitamo gukomeza kwizera ko Imana ariyo mubyeyi uruta bose.

Kuva ku isegonda cya mbere ry’iyi ndirimbo kugeza ku isegonda rya 13’, Gahongayire aba yitegereza amashusho avuga uko umwirabura w’umunyamerika George Floyd yanigishijwe ivi n’umupolisi kugeza apfuye.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "NZAKOMEZA" YA ALINE GAHONGAYIRE

Gahongayire yavuze ko yifashishije aya mashusho, mu kugaragaza ko irondaruhu ari kimwe mu biteye ubwoba muri iki gihe, ariko bigomba guherekezwa no kwizera Imana.

Uyu muhanzikazi avuga ko muri iki gihe Isi yagwiriwe n’imvura y’ibibazo birimo n’icyorezo cya Covid-19 cyasubitse byinshi mu bikorwa bya muntu, akavuga ko kwizera Imana ariyo ntwaro ikomeye gusa.

Ati “Covid-19 yaduhejeje mu nzu yaduteye kugenda twambaye udupfukamunwa. Yasubitse gahunda nyinshi ibirori, ubukwe, ibitaramo...mu by'ukuri ni mvura itarateguje...Ariko ntacyo nubwo bimeze uko nzakomeza nizere Imana ni yo ifite ijambo rya nyuma.”

Hari aho Gahongayire aririmba agira ati “No mu mvura y'ibibazo nzakomeza nkwizere n'ubwo imbere ntahabona nzakomeza nkwizere. Ntakure utagera no mu rwobo rw'intare ukuboko kwawe kugerayo.”

"Nzakomeza" ije isanganira izindi ndirimbo z’uyu muhanzikazi zakunzwe mu buryo bukomeye nka "Ndanyuzwe" imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2, "Ntabanga", "Warampishe" n’izindi.

Aline Gahongayire yasohoye amashusho y'indirimbo "Nzakomeza" asaba abari guca mu mvura y'ibibazo kwiyegereza Imana

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NZAKOMEZA" YA ALINE GAHONGAYIRE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND