RFL
Kigali

Uburyo 4 wasabamo imbabazi umukunzi wawe igihe mwashyamiranye

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:11/06/2020 11:21
0


Abanyarwanda baravuga ngo ‘ntazibana zidakomana amahembe’. Hari igihe biba ngombwa ko mu rukundo ibintu bizamba mukagirana intonganya ku buryo wumva ko ugomba kwemera ikosa ugasaba imbabazi.



Dore icyo bisaba kugira ngo ubashe kubigeraho:

1. Bisaba imbaraga kwemera ko wakosheje no gutanga imbabazi. Akenshi umuntu wakosheje rero aba yumva atisanzuye ku buryo aba yumva afite n’ikimwaro. Bisaba ko wikuramo iyo mitekerereze uko waba wumva wasuzuguritse kose ukibohora iyo ngoyi ugatangira inzira yo gusaba imbabazi.


2. Bisaba ko uba inyangamugayo ukavuga ibivuye ku ndiba y’umutima. Niba koko wumva ukeneye imbabazi zitari iza nyirarureshwa, emerera imbamutima zawe nazo zibigaragaze niba koko uri kuvuga ukuri. Byoroshye woye kwikomeza cyane.

3. Reka n’ibimenyetso bikore. Ntabwo amagambo yonyine ariyo agira agaciro mu biganiro. Ibimenyetso umubiri ugaragaza nabyo bivuze ikintu kinini muri iki gikorwa kuko bigaragaza uko wiyumva. Hari uburyo wakwifata imbere y’uwo mubana cyangwa mukundana wakoshereje agahita abona ko imbabazi uri gusaba zitagufasheho. Uba ugomba kwiyoroshya kandi igikorwa urimo kikagaragara inyuma. ‘akari ku mutima gasesekara ku munwa’

4. Reka kwihagaraho ngo ushake kwisobanura cyane kuko bizamura izindi mpaka ibyo gusaba imbabazi bikaburizwamo.

Niba koko wakosheje ukabona ko uri nyirabayazana w’amakimbirane mwagiranye, fata iyambere usabe imbabazi kandi nubona utinze kuzihabwa wihanganire gutegereza. Hari ubwo uwagizweho ingaruka n’ikosa ryabaye aba atarumva neza abohotse ku buryo agomba kubabarira.

Gusaba imbabazi si ukuzitegeka. Ni ugusaba ugategereza guhabwa.

Src: timesofindia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND