RFL
Kigali

Kenya: Umugore yaguraniwe uruhinja ahabwa urwapfuye none arasaba iperereza ku baganga

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:11/06/2020 1:22
0


Umugore n’umuryango we muri Kenya basabye ko hakorwa iperereza, nyuma yo gukeka ikigo nderabuzima, ibitaro bya Nakuru ko byabahinduriye uruhinja rwabo rukivuka.



Uyu mugore uzwi ku izina rya Alice Ochuka yavuze ko yabyaye umwana w'umuhungu muri ibi bitaro bya Nukuru ariko nyuma y'iminsi ibiri , ibitaro bimumenyesha ko yapfuye gusa Ibyangombwa by’ibitaro byahaye Ochuka ntabwo bihuye n’ibisobanuro by'umwana yabyaye.

Ochuku akomeza ashimangira ko inyandiko z’ibitaro zivuga ko umwana we yapfuye akivuka. Byongeye kandi ibyangombwa bivugwa ko Dosiye ibitaro byamuhaye harimo nimero ya dosiye ntaho bihuriye na dosiye irimo uruhinja rwapfuye rwanditswe ku rindi zina.

Uyu mutegarugori yavuze ko yabyaye umwana we ku ya 29 Gicurasi 2020 bamubwira ko umwana ameze neza ndetse n'abaforomo bamushimira ku muhungu usa neza yibarutse nyuma y'iminsi ibiri.

Hagati y'urujijo, Ochuka yavuze ko abaforomo bamwumvishije gushyira umukono ku mpapuro zerekana ko umwana we yapfuye mu gihe uwo bamwereka kuri dosiye atandukanye n’uwe yibyariye.  

Ubu Ochuka arasaba ko iperereza ryatangira ku myitwarire y'abaforomo bakagaragaza irengero ry’umwana we hakorwa n’ingenzura ku mpapuro yahawe ku mazina atandukanye n’ayo yari yise umwana we.

Umuyobozi w'ibitaro, Joseph Mburu, yemeye ko hari ikosa ryakozwe mu nyandiko imenyesha ivuka ryerekana ko umwana yavutse yapfuye. Ku wa mbere kandi umuyobozi w’ibitaro yabwiye uyu mugore kujyana ibyangombwa ku biro bye kugira ngo hakorwe iperereza.

Src:Faceofmalawi                                         

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND