RFL
Kigali

Ibihugu 10 bifite imihanda myiza kurusha ibindi ku isi, u Rwanda ruri ku mwanya wa 3 muri Afrika

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:11/06/2020 6:26
1


Kuva abantu batangiye kuva mu myobo bagatangira gutura mu matsinda mato mato no gukora ubuvumbuzi buke buke, ikiremwamuntu cyabonye ko gikeneye gushyiraho inzira no kunoza izihari kugira ngo byorohereze urujya n'uruza rw’abantu n’ibicuruzwa byihuse.



Sosiyete zigezweho zashoboye kunoza uburyo bwo kugenderana hagati y'ibice bitandukanye binyuze mu miyoboro minini y’imihanda kandi zinonosora tekinike zikoreshwa mu kubaka imihanda, nko gukoresha asfalt cyangwa beto nk'ibikoresho byubaka umuhanda bigezweho. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bihugu bifite imihanda myiza kandi ikomeye kurusha ibindi ku isi nk'uko byatangajwe na worldatlas.com.

Wakwibaza uti hashingirwa kuki kugira ngo bavuge ko igihugu gifite imihanda myiza? Mu gusubiza iki kibazo ntabwo tujya kure cyane y’ibisanzwe. Ubwiza bw'umuhanda bugenwa n’ubunini bw’imihanda y’igihugu, hamwe n'uburyo uwo muyoboro umeze. Ubwiza bw'imihanda bushobora gutandukana mu gihugu kimwe n'ikindi bitewe n'ibi bipimo byombi. Ibihugu bikurikiranwa hashingiwe ku manota byahawe ari hagati ya 1 na 7. 

Inota 1 ryerekana ko ubwiza bw’imihanda buri ku rwego rwo hasi cyane, mu gihe amanota 7 bivuze ko ubwiza bw'ibikorwa remezo by’umuhanda ari byiza cyane. Ushobora kwibaza uti 'u Rwanda ruhagaze mu bihugu bifite imihanda myiza?'. Muri Afrika u Rwanda ruhagaze neza cyane dore ko ruri ku mwanya wa 3 aho rukurikiye Afrika y'Epfo iri ku mwanya wa kabiri na Namibia iri ku mwanya wa mbere nk'uko tubikesha urubuga African Exponent.

Urutonde rw'ibihugu bifite imihanda myiza ku Isi

10. UNITED STATE OF AMERICA

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni yo iri ku mwanya wa cumi mu bihugu bifite imihanda iteye imbere, aho ifite amanota agera kuri 5.7 kuri 7. Iki gihugu giherereye ku mugabane wa Amerika ya ruguru.

9. AUSTRIA

Austria ni yo iri ku mwanya wa cyenda mu bihugu bifite imihanda iteye imbere, aho ifite amanota agera kuri 6.0 kuri 7 ikaba iyanganya n’u Bufaransa ndetse na Portugal byose bibarizwa ku mugabane w’uburayi

8. PORTUGAL

Portugal ni yo iri ku mwanya wa munani mu bihugu bifite imihanda iteye imbere, aho ifite amanota agera kuri 6.0 kuri 7 ikaba iyanganya n’u Bufaransa ndetse na Austria byose bibarizwa ku mugabane w’uburayi.

7. FRANCE

U Bufaransa ni bwo buri ku mwanya wa kane mu bihugu bifite imihanda iteye imbere, aho bufite amanota agera kuri 6.0 kuri 7. Bukaba buyanganya na Portugal ndetse na AUSTRIA byose bibarizwa ku mugabane w’uburayi.

6. JAPAN

U Buyapani ni bwo dusanga ku mwanya wa 6 mu bihugu bifite imihanda myiza, aho bufite amanota agera kuri 6.1 kuri 7. Aha bukaba buyanganya n’u Buholandi dusanga ku mwanya wa 5. U Buyapani bukaba bubarizwa ku mugabane wa Aziya.

5.  NETHERLAND

U Buholandi ni bwo dusanga ku mwanya wa 5 mu bihugu bifite imihanda iteye amabengeza ku isi hamwe n’amanota 6.1. Iki gihugu kikaba kibarizwa ku mugabane w’iburayi.

4. HONG KONG

Ku mwanya wa 4 turahasanga intara yigenga ya Hongkong yahoze ibarizwa ku Bushinwa aho ifite amanota agera kuri 6.2 kuri 7.

3. SWITZERLAND

U Busuwisi buza ku mwanya wa gatatu mu kugira imihanda myiza ku mpuzandengo y’amanota 6.3 bunganya na Singapore iri ku mwanya wa 2. Ni igihugu cy’Uburayi kizwi cyane ku isi kubera ibikorwa remezo by’indashyikirwa kandi kikaba kiza ku mwanya wa mbere mu bijyanye no gutanga amashanyarazi, kikaba icya kabiri mu bwiza bw’ibikorwa remezo by’imihanda ya gari ya moshi.

2. SINGAPORE

Singapore iri ku mwanya wa kabiri ku isi mu bihugu bifite imihanda myiza, n'amanota 6.3. Igihugu cy'ikirwa gifite ubuso bwa kilometero kare 279 hamwe n’uburebure bw’imihanda bugera kuri kilometero 5,642. Aya manota aturuka ku musaruro w’ibyemezo byafashwe na leta ya Singapore mu gushora imari mu guteza imbere ibikorwa remezo birimo imihanda.

1.UNITED ARAB EMIRATES

United Arab Emirates (UAE) iza ku mwanya wa mbere ku isi yose mu bihugu bifite imihanda myiza. Ibi byagezweho bitewe n'imishinga ihanitse y'ibikorwa remezo birimo imihanda byakozwe mu gihugu hose, bijyanye na gahunda y'igihugu ya Vision 2021. N’ubwo ifite imihanda myiza cyane ku isi, ariko igihugu nticyagize amanota meza mu bijyanye n’umutekano wo mu muhanda n’umuvundo w’imodoka. Bivugwa ko byibura 11% by’igihe umushoferi mu modoka akimara mu muhanda ahagaze kubera amboutiage. Iki gihugu kikaba gifite amanota 6.4 kuri 7.

Src: www.worldatlas.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ishimwe Jacques 7 months ago
    Natekerazagako ubushinwa bwa aribwo buku.wanyambere





Inyarwanda BACKGROUND