RFL
Kigali

Gatera Mussa yagizwe umutoza wa Espoir FC mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:10/06/2020 18:12
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir FC, bwafashe umwanzuro wo guha akazi umutoza Gatera Mussa wahoze muri Rayon Sports FC, nyuma yo gusezerera umurundi Rukundo Jean de Dieu, wagaragaje umusaruro mubi muri uyu mwaka w’imikino, aho ikipe yagarukiye ku mwamba igiye gusubira mu cyiciro cya kabiri.



Nyuma y’ibiganiro bimaze iminsi hagati y’impande zombi, byarangiye bumvikanye maze Gatera ahabwa amasezerano y’myaka ibiri izamugeza mu 2022 atoza iyi kipe ibarizwa mu karere ka Rusizi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kamena 2020, nibwo ibiganiro byashyizweho akadomo, nyuma yuko impande zombi zihuriye mu karere ka Nyamasheke, Mussa asinya amasezerano y’imyaka ibiri azatoza Espoir FC.

Biravugwa ko Gatera ashobora kungirizwa na Nshimiyimana Maurice uzwi nka Maso wahoze muri Gasogi United akaba ariwe bazakorana.

Muri uyu mwaka w’imikino utararangiye kubera icyorezo cya Coronavirus, wasojwe ikipe ya Espoir FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 17 n’umwenda w’ibitego 20, mu gihe amakipe abiri yayikurikiye  yahise asubizwa mu cyiciro cya kabiri.


Gatera Mussa yasinye amasezerano y'imyaka ibiri nk'umutoza mukuru wa Espoir FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND