Airtel Rwanda
Kigali

Abagore gusa: Ntuzemere kubana n’umugabo ufite imico imeze gutya

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:10/06/2020 14:23
0

Urugo ni icyemezo gikwiye gusuzumwa mu buryo bushyize mu gaciro, butuje kandi ufite ubumenyi bwuzuye bw’ukuri ku wo mugiye kurushinga. Niba rero ufite ikibazo cyo kubikora, abahanga bashizeho amabwiriza make yo gukurikiza kugirango ugire amahitamo meza



Niba uhuye n’ umugabo umeze gutya, mu  ijambo rimwe gusa ... Hunga!

1) Umuntu ufata abagore nk’ibintu: Umugabo mudahuje ibitekerezo ntazigera agushimisha, wa mugabo muzahuzwa n’imibonano mpuzabitsina gusa ubundi akagufata nk’igikoresho uwo ntabwo ari umugabo, mu bihe bigoye muzanyuranamo ntazigera agufasha kuko n’ubundi uri igikoresho cyo kugirango yishimishe

2) Umuntu ukunda amafaranga cyane: umuntu umeze utya uzamugendere kure kuko azaguhisha konte ye ya banki, Azakubeshya ku isabukuru yawe y'amavuko yitwaje impamvu zidafatika, azakubwira ko yibagiwe ikotomoni ye igihe muzaba mwajyanye ngo musangire kandi ntazigera yifuza gukora ibikorwa cyangwa imishinga mwembi  muri kumwe keretse nibiba ari wowe biturutseho

3) Umugabo utigirira icyezere, ufuha: ku ruhande rumwe umuntu ufuha byoroheje ntacyo atwaye, ariko nubona umugabo ufuha ndetse ukabona agira umujinya mwinshi kubera gufuha bigakomera, uyu muntu uzamugendere kure kuko yakwangiza ubuzima bwawe, nubona umuntu umeze gutyo inama ni imwe gusa, ni ukureba inzira igana ku muryango ubundi ukiruka utareba inyuma

4)Umuntu ukunda iraha: rimwe na rimwe gufata akanya k’ikiruhuko ukajya mu birori runaka ni byiza ariko uzatinye umuntu uhora mu birori kuva kuwa mbere kugeza ku cyumweru, umuntu udafata ubuzima bwe ngo abuhe icyerekezo gihamye ahubwo agasamara yari akwiye kuba umugabo koko, nimubana ni wundi uzajya utaha bukeye yagutaye munzu wenyine nawe ukarara muri salon utegereje ko ataha ugaheba

Src: parlerdamour.fr

 

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND