RFL
Kigali

Nyaruguru: Ibitaro bya Munini byashyikirijwe imbangukiragutabara nshya ifite agaciro k’arenze Miliyoni 68

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:9/06/2020 21:28
0


Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwashyikirije ibitaro bya Munini imbangukiragutabara nshya mu rwego rwo kunganira izari zihari zirimo n’izari zimaze gusaza.



Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 9 Kamena 2020. Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Kayitesi Collete ni we wayishyikirije umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Munini, Muvunyi Bienvenue.

Abaturage n'abarwayi bayakiriye ku bitaro bya Munini bagaragaje ibyishimo bavuga ko kuba ije kunganira izari zihari bizatuma ubuzima bwabo bwitabwaho uko bikwiye kuko yujuje ibyangombwa byose umurwayi yakenera igihe ayirimo.

Umubyeyi wari uvuye kwisuzumisha inda kuri ibi bitaro yagize ati “Iyi modoka turayishimiye kuko igiye kutugoboka cyane cyane ababyeyi bari kunda”. Undi nawe yagize ati “Iyi ngombyi ije yiyongera ku zindi twabonaga hano zitugeraho mu mirenge itandukanye. Ndayishimiye nanjye, ndanashimira ubuyobozi bwacu bwiza.”

Umuyobozi w’ibitaro bya Munini yabwiye Inyarwanda ko iyi mbangukiragutabara iziye igihe kuko igiye kuziba icyuho cyari gihari. Muvunyi yagize ati “Iriya mbangukiragutabara izadufasha, twari dusanzwe dufite Esheshatu mu karere, hari hakiri icyuho kugira ngo tubashe gukura abarwayi ku bigo nderabuzima tubazana kubitaro cyangwa tubavana kubitaro tubajyana ahandi biri ngombwa”

Uyu muyobozi yibukije abaturage ko igihe bakeneye ubutabazi bwihuse bajya bahamagara 0788425001, nimero ya telephone y’umukozi w’ibitaro bya Munini uba uri kuri ambulance kugira ngo babafashe. Yibukije abatwara imbangukiragutabara ko igomba gukora akazi yagenewe.

Yagize ati “Ndabizeza ko iyi ambulance tuzayikoresha neza kugira ngo ikore icyo igomba gukora, dukangurira n’abakora kuri ambulance kurushaho kuyikoresha neza. Ambulance ntabwo itwara imizigo, ntabwo ikoreshwa mu kazi k’umuntu ku giti cye, ntabwo itanga lifuti, ni ingobyi y’umurwayi tuyifata nk’ivuriro riri gutembera.”

Iyi mbangukira gutabara aka karere ka Nyaruguru kayibahaye mu gihe hari hatarashira umwaka ibi bitaro bigaragaje ikibazo cy’uko ikenewe. Ngo bari baratambukije iki kibazo mu ntangiriro y’uyu mwaka w’ingengo yimari 2019-2020.

Ibi bitaro bya Munini byahawe iyi mbangukiragutabara biri mu karere ka Nyaruguru gasanzwe gafite ibigo nderabuzima 16. Izafasha mu gukura abarwayi kuri ibyo bigo nderabuzima, no kubakura kubitaro babajyana ku by’ikitegererezo n’ahandi byaba ngombwa.

Ibi bitaro byari bisanganywe izindi mbangukiragutabara 6 zakoraga mu buryo butandukanye. 3 ziba ku bigo nderabuzima, 2 ziri kubitaro, indi 1 ikoreshwa ibikorwa bijyanye no kurwanya no gukumira icyorezo cya Covid-19.


Imbangukiragutabara yahawe ibitaro bya Munini byo muri Nyaruguru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND