RFL
Kigali

Miss Umutesi Denise agiye kujya avuga amakuru kuri Televiziyo igaragara kuri Canal+

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/06/2020 19:27
0


Umutesi Denise wabaye Igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2020, yatangiye urugendo rw’itangazamakuru nyuma yo kubona akazi kuri Televiziyo Genesis TV izibanda cyane ku myidagaduro.



Uyu mukobwa azajya avuga amakuru kuri Genesis Tv, ndetse akore na kimwe mu biganiro bizajya bitambuka kuri Genesis Tv igaragara kuri Canal+.  

Miss Denise yabwiye INYARWANDA ko bigiye kumufasha gushyira mu ngiro umushinga we yiyemeje gukora ubwo yiyamamarizaga ikamba rya Miss Rwanda 2020 ryegukanwe na Nishimwe Naomie.

Uyu mukobwa yavuze ko n’ubundi yari kuzifashisha itangazamakuru mu kumenyekanisha intambwe yose azatera akora umushinga we, bityo ko Genesis Tv izabimufashamo.

Ati “Gukora umushinga n’iyo waba utari umunyamakuru bisaba itangazamakuru. Ubu bigiye kunyorohera kuko nzabihuza, kandi cyane.”

Miss Umutesi afite umushinga wo kuvumbura impano mu rubyiruko no gukora ubujyanama ku bantu bakora imishinga itandukanye itanga akazi ku rubyiruko.

Marire France [Sonia] Umuyobozi wa Genesis Tv, yabwiye INYARWANDA ko ubu Miss Denise ari guhugurwa yigishwa ibigendanye n’itangazamakuru mu kuvuga amakuru ndetse no gutegura ibiganiro.

Byari biteganyijwe ko Genesis Tv imurikwa mu ntangiriro z’uku kwezi, gusa Marie France avuga ko batakoze ibi birori mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda Covid-19.

Ati “…Kubera icyorezo cya Covi-19 cyugarije u Rwanda ndetse n’Isi muri rusange ntibyakunze ko tumurika ku mugaragaro Genesis Tv mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda.

Genesis Tv iri muri Televiziyo zirindwi ziherutse kongerwa kuri Canal+ aho iri kumwe na Tv1, Authentic Tv, Flash Tv, KC2, BTN tv, Isango Tv zisanga Televiziyo y’u Rwanda (RTV) ndetse na Tv10.

Umutesi Denise wabaye Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2020 agiye kujya avuga amakuru kuri Genesis Tv

Niragire Marie France Umuyobozi wa Genesis Tv, yavuze ko batangiye guhugura Miss Umutesi kugira ngo azakore neza akazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND