RFL
Kigali

Huye: Umugabo akurikiranweho kwica umugore umwe muri babiri yakuye mu kabari

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:9/06/2020 16:35
0


Mu kagari ka Bukomeye umurenge wa Mukura mu karere ka Huye, haravugwa amakuru y'umugabo waraye wishe umugore uri mu bo bivugwa ko bari basangiye mu kabari akaza no kubatahana iwe.



Byabaye mu ijoro ryakeye ryo kuwa 8 Kamena 2020 bibera mu rugo rw’uyu mugabo witwa Hatungimana Alexandre w’imyaka 39 y’amavuko wari usanzwe yibana mu nzu.

Muri aba bagore babiri, Niyonizeye Jeanne na Vuguziga Chantal w’imyaka 29 ari nawe wishwe, ngo umwe yari uwari ugiye kuryamana n’uyu mugabo naho undi yari uwamutereteye. Bari biriwe basangira inzoga baza no gutahana bose mu rugo rwe. 

Ubwo yabagezaga mu rugo, yagiye kubagurira inzoga zo kuhanywera agarutse asanga umwe bagombaga kuryamana yagiye nk’uko bivugwa n’abaturanyi be, ni ko guhita yica uwo wari wamutereteye wari wasigaye aho.

Amakuru INYARWANDA icyesha Polisi y'u Rwanda, ni uko uwishwe yicishijwe ibipfunsi, "agakubitwa ingumi n’imigeri ndetse hagaragaye n’inkoni iriho amaraso bikekwa ko yaba nayo yayikoresheje.”

Niyonizeye Jeanne yababwiye ko yabonye uriya mugabo asize abakingiranye ubwo yari agiye kubazanira inzoga akagira amakenga. Ngo yahise asohoka aciye mu gikari ajya gutabaza irondo agarutse asanga Alexandre yagarutse ndetse yanamaze kwica Vuguziga.

Kugeza ubu Hatungimana Alexandre na Niyonizeye Jeanne bafungiye kuri Station ya RIB ya Ngoma mu karere ka Huye mu gihe iperereza rikomeje. Uyu mugore wiciwe mu murenge wa Mukura, ngo yaturukaga mu murenge wa Gishamvu akaba yari asanzwe ari umucumbitsi utishoboye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND