RFL
Kigali

Icyizere gicye ku baba mu ruganda rw'imyidagaduro nyuma ya Coronavirus

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:9/06/2020 22:11
0


Iyaduka ry’icyorezo cya Covid-19 ryagize ingaruka ku ngeri zose z'ubuzima haba mu Rwanda no ku isi muri rusange. Mu Rwanda ubuzima burasa nk'ubugenda busubira mu murongo cyakora hari ibice bimwe na bimwe by'ubuzima bigoye kumenya ejo hazaza habyo.



Imyidagaduro mu gisobanuro cyoroshye ni ukwizihirwa kw'abantu bahuriye hamwe bakanywa, bakarya, bakabyina ndetse bakanasusurutswa. Ucyumva icyo gisobanuro cyo kwidagaduro, ukibuka uko Coronavirus yandura inaherekanwa, uhita wibaza uko bizamera.

INYARWANDA yaganiriye n’abasanzwe babarizwa mu ruganda rw’imyidagaduro umunsi ku munsi, bavuga icyo batekereza ku hazaza h’uru ruganda. Gentil Gideon Ntirenganya ni umunyamakuru wa Kigali Today, mu mboni ze, ejo hazaza h'uruganda rw'imyidagaduro ntabwo ari heza.

Ati "Ruzaba rwarazahaye cyane kuko abahanzi bamwe batangiye kwishakira utundi turimo tw'amaboko bakora. Ruzaba rukennye cyane, abahanzi bazagorwa na ‘Production’, bityo ruzasubira inyuma cyane.”

Icyizere gicye cya Gentil Gideon gishingira ku kuba n'izindi nzengo zose z'ubukungu zarashegeshwe

Kimwe na Gentil, Eddy Nsabimana wa The New Times arabona umwijima no gusubira inyuma gukabije ku ruganda rw'imyidagaduro, atanga urugero rw'ibyo aherutse kubona.

Ati" Ntabwo navuga izina rye, gusa mperutse kumenya amakuru y'abantu bari bihuje bateranyiriza amafaranga umwe mu ba Dj bakomeye ngo abashe kubona ayo (amafaranga) kwishyura inzu.”  

Akomeza ati “Ejo hazaza mu myidagaduro ntabwo ari heza, Leta yareba uburyo ifasha kino gice nk'uko n'ahandi hose bikorwa. Ni uruganda rutanga imirimo ariko rwazahaye, bizagorana ko rweguka ngo rusubire ku murongo. Biteye agahinda.”

Cedrick Shimwayezu akora ibiganiro by'imyidagaduro kuri Radio na Television Isango Star, kimwe n'abo bakora bimwe, nawe icyizere ni gicye ku ruganda rw’imyidagaduro.

Ati “Mbona hazabaho gusubira inyuma. Kubera ko imyidagaduro ibaho igihe n'ubundi bukungu bumeze neza bityo bigafasha ibigo by'ubucuruzi gushoramo amafaranga. Ntagushidikanya uruganda rw'imyidagaduro ruzasubira inyuma gusa mbona bitazatinda.”

Remmy Lubega ni umwe mu bashoramari bakomeye bashyize imitungo yabo mu myidagaduro abinyujije mu gutegura ibitaramo ngaruka kwezi Kigali Jazz Junction n’ibindi.

Nawe asanga ejo hazaza h'imyidagaduro mu Rwanda hazagorana. Ati "N’ubu ni bibi! bizakomeza kuba bibi. Urebye uko ibitaramo biba, abantu bahurira ahantu hamwe. Abantu bazakomeza kugira bwa bwoba karemano.”

“Nta nama ziba. Nta bukwe, mbese imirimo yose ijyanye no kwidagadura yose yarazahaye ariko reka tugumane icyizere ko ibintu bizongera kuba byiza. Turaba dushaka ubundi buryo dukoramo ngo twinjize".

Lubega agira inama abafata imyanzuro gutekereza ku ruganda rw’imyidagaduro. Ati “Ubu ni bwo imyidagaduro ikenewe kurusha na mbere. Kandi nayo ni umuti, uvura abantu agahinda, kwiheba, kugira ubwoba, abantu bagasubirana icyizere.”

Muhoza Nina ubarizwa mu itsinda rya Charly na Nina, afite impugenge zivanze n'icyizere. Ati "Nta kidashoboka gusa bizafata igihe ngo abantu bashire ubwoba bongere kwitabira ibitaramo"

Uwiringiyimana Jean Nepo ashyira amafaranga ku ikarita za bus muri gare yo mu giporoso, ni umukunzi w'imyidagaduro nawe afite uko abyumva.

Ati “Urumva koko byakongera koroha ko duhurira muri parikingi ya stade uzi ukuntu batubwiye Coronavirus yandura? Dukumbuye kubyinana n'abahanzi bacu ariko bizagorana, bamwe ibyishimo byacu biba hariya gusa turacyafite ubwoba.”

Nadia Umutimucyeye akunda gusohoka nawe aracyafite ubwoba gusa asanga nta maherezo. Ati "Ese amaherezo azaba aya he? Sinjya numva Radio, sinjya ndeba Television, imiziki mishya n'abahanzi mbimenyera muri club gusa igihe bizafungurira ubanza tuzaba bacye tuzajya tujyayo, bizadufata igihe kongera kumenyera tukisanzura tukidagadura. Covid-19 yarabidukoze! Ubuse tuzajya tubyina dushyizemo metero?"

Inama y'Abaminisitiri ni yo iterana ikagena ingamba zigezweho mu guhangana n'ikwirakwira rya Coronavirus. Itangazo rigatangazwa n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe.

Byinshi mu bikorwa by'ibanze birimo ingendo zihuza Intara n'Umujyi wa Kigali ukuyemo akarere ka Rusizi na Rubavu byarafunguwe gusa biragoye kumenya igihe ibikorwa by'imyidagaduro bizafungurirwa cyane ko uretse uburyo bwa interineti bugezweho, ubusanzwe byo biba habayeho amakoraniro y'abantu kandi benshi.

Remmy Lubega wa RG Consult itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction n'ibindi yavuze ko ahazaza h'uruganda rw'imyidagaduro atari heza

Ingingo yo gusubukura ibitaramo n'andi makoraniro izatekerezwaho kabiri mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND