RFL
Kigali

Gukinisha abakiri bato badasaba byinshi imwe mu maturufu yo guca ubukene bwabaye akarande muri Rayon Sports

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/06/2020 12:28
0


Nk'uko byatangajwe n’umuyobozi wa Rayon Sports Sadate Munyakazi mu minsi ishize, mu mwaka w’imikino wa 2020/21 hazagaragara Rayon Sports itandukanye n’izindi zabayeho mu yindi myaka kuko ari ikipe izaba yubakiye ku bakiri bato mu rwego rwo gushyira mu ngiro ihame ryo kubaho neza ku ikipe mu bushobozi bwayo itisumbukuruje.



Mu butumwa Sadate Munyakazi yageneye abakunzi ba Rayon Sports mu Cyumweru gishize, yababwiye ko Rayon Sports itazakomeza kubaho uko idashoboye, anatanga ingero yemeza ko n’ibyo iyi kipe iheruka kugeraho byavuye mu bakinnyi bakiri bato yari yazanye.

Yagize ati “Ntabwo tuzakomeza kubaho uko tudashoboye, niyo mpamvu ubu umukinnyi tumuha ibyo dushoboye kandi tuzabona, uzabyemera tuzakomezanya utazabyemera tuzatandukana naho abumva ko abakinnyi b’amazina ari bo bakora ibyo dushaka, nkeka ko iyo biba ibyo ubu tuba twaratwaye igikombe kuko nitwe dufite amazina akomeye, ariko ntibyabujije ko turangiza turi aba kabiri”.

“Ikindi kandi ndabibutsa ko kuva 2004 kugera 2012 nta gikombe twatwaye, nyamara tuzanye abana barimo Manzi, Seif, Djabel, Djihadi, Kevin, Bonheur, … uwo mwaka twageze ku mukino wa nyuma, ukurikiyeho dutwara igikombe ndetse na nyuma yaho ibikombe biraboneka karahava. 

Urwo ni urugero twakagombye kwigiraho, tugashaka abana bafite impano badafite amazina (kuko nitwe twubaka amazina yabo si bo bubaka amazina yacu) tukabaha abakuru bafite ubunararibonye bwiza kuko hari n’abafite ubunararibonye ariko bubi, ubundi hakaba guhuza muburyo bw’amikoro ndetse na tekinike. Nidukora ibi muzambaze ibikombe”.

Mu butumwa bwe yasabye abakunzi ba Rayon Sports kwemera no gushyigikira izo mpinduka.

Yagize ati"Mukemera tukabaho uko tubishoboye, tukiyemeza gukora icyo tuzabasha”.

Ibi uyu muyobozi yatangaje akaba yaranatangiye kubishyira mu bikorwa, nyuma yaho Kakule Fabrice Mugheni wari witezweho kuba kapiteni muri iyi kipe yabwiwe ko agiye kugabanyirizwa ibyo yahabwaga n’ikipe birimo n’umushahara akabyanga, ahita atandukana nayo mu minsi ishize.

Intego za Sadate Munyakazi muri Rayon Sports, ni ukubaka ikipe ibaho mu bushobozi bwayo kandi neza itarangwamo ibibazo bya hato na hato kandi ikanashimisha abakunzi bayo itwara ibikombe.

Ubuyobozi bw’iyi kipe buvuga ko mu bakinnyi 29 bari bagize Rayon Sports muri uyu mwaka w’imikino, imaze gutandukana na batanu hakaba hasigaye 24, gusa iyi kipe ikaba iteganya undi mubare w’abakinnyi bashya bazinjira mu minsi iri imbere.

Muri uyu mwaka w’imikino utararangiye, Rayon Sports yasoje ku mwanya wa kabiri inyuma ya mukeba APR FC yahise ihabwa igikombe cya shampiyona.


Sadate Munyakazi yemeza ko Rayon Sports igomba kubaho mu bushobozi bwayo kandi neza


Rayon Sports igiye gushingira ku bakinnyi bakiri bato






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND