RFL
Kigali

Davido agiye kwibaruka umwana wa 4 ku wundi mugore

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:9/06/2020 16:15
0


Umuhanzi ukomeye muri Nigeria David Adeleke wamamaye mu muziki nka Davido, agiye kwibaruka umuhungu k'umugore mushya Larissa Yasmin Lorenco, usanzwe ukora akazi ko gusiga ibirungo by’ubwiza.



N'ubwo bisa n’ibikiri ibanga byashyizwe hanze n’umunyamakuru Kemi Olunloye usanzwe uzwiho gukora inkuru zicukumbuye. Yagaragaje ifoto uyu mukobwa Larissa Yasmin Lorenco bakunze kwita Larissa London, yashyize hanze akayiherekeza amagambo agaragaza ko ari umugore wa Davido. 

Uyu munyamakuru kandi yavuze ko uyu mukobwa wa kane ugiye kubyarira Davido yavukiye muri Angola akaba ari naho akurira gusa ubu akaba atuye London mu Bwongereza. Nubwo bitamenyekanye ngo yatangiye kugirana ubucuti bwihariye n’uyu muhanzi kuva mu 2017. Davido umwaka ushize tariki 20 Ukwakira nabwo yibarutse umuhungu yise David Adedeji Ifeanyi Adeleke Junior yabyaranye na Chiomal Avril Rowland. 

Uyu mugore nubwo amuciye inyuma yari yaramukundwakaje bikomeye. Yaramusabye aramukwa mu birori byabereye mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza tariki 12 Nzeri 2019. Yagiye amukorera ibirori bikomeye bigaragaza ko yamwihebeye nk'aho mu 2018 ku isabukuru ye y'amavuko yamuhaye imodoka ihenze yo mubwoko bwa Porsche ifite agaciro k’ibihumbi 60 by’amadorali. 

Mbere yo kubyarana nawe Davido yari asanzwe afite abandi bana babiri b’ababakowa; Imade na Hailey. Uyu muhanzi yagiye avugwaho kugirana ubucuti bwihariye n’abakobwa batandukanye barimo uwitwa Funmi Aboderin, Stacey Brianar Brown, Sira Kante n’abandi. Abandi yabyaranye nabo banzwi ni Sophia Ajinola Momodu wamubyariye infura na Amanda wamwibarukiye ubuheta. 


Davido umwaka ushize yibarutse umuhungu yabyaranye n'umugore we Chiomal  

Urukundo rwabo rwaravuzwe cyane 

Larissa Yasmin lorenco ugiye kubyara umwana wa kane wa Davido

Yasmin na Davido bagiye kwibaruka umuhungu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND