Umugabo w'imyaka 44 y’amavuko wo muri Tayilande yagiye kwiherera yituma inzoka yo munda ipima metero 10 z'uburebure.
Sisitemu y'ibiryo igira uruhare runini mu buzima bwiza bw’umuntu.
Inda, bakunze kwita "ubwonko bwacu bwa kabiri", igizwe na bibiri bya
gatatu by'uturemangingo tw'umubiri, ibamo za Miliyari za bagiteri kandi ifite
sisitemu yigenga. Niba imikorere yayo ya mbere ari iyo gusya, imirimo myinshi
igenda neza yibanda ku misemburo ikorwa n’uru rugingo igira ingaruka ku marangamutima
y’umuntu. Ku bw’amahirwe, rimwe na rimwe amara ni urubuga rwa parasite ashobora
gutera ububabare bwo munda, umunaniro cyangwa isesemi.
Kritsada Ratprachoom w’imyaka 44, asanzwe akora nk'umufotozi
wigenga mu mujyi wa Udon Thani, muri Tayilande. Umunsi umwe, ubwo yari amaze
kugeza umuhungu we ku ishuri, uyu mugabo yumvise ashaka kujya mu bwiherero
aragenda ariherera n’ibisanzwe ariko
yajya guhaguruka akumva hari ikintu gisigaye inyuma Ati: "Numvaga ntarangije nkaho hari
hasigaye".
Ubwo rero yaje kugenzura abona ikintu gitangaje kiri
gusohoka mu mubiri we atangira gutekereza ko ari ikibazo kibayeho kuko mu
cyumweru cyabanje yari aherutse kubagwa appendicite ariko ikintu yabonye cyari
kirekire cyane, icyo yakoze rero ni ukurana nacyo agikurura umwanya munini
rwose akirambika hasi abona kinyagambura bivuze ko cyari kizima munda ye, iyi
yari inzoka yo mu bwoko bwa tenia yiberaga munda iza kuba ndende cyane.
Ubusanzwe iyi nzoka ya tenia ishobora kuba ndende cyane mu mubiri
w’umuntu ahanini umuntu ayikura mu nyama z’inka cyangwa z’ingurube zitahiye
neza.
Ibimenyetso biranga umuntu ufite iyi nzoka ni ibi
bikurikira:
- Isesemi
- Kuribwa mu nda
- Impiswi
- Kunanirwa kurya
- Guta ibiro
Uramutse ufite bimwe muri ibi bimenyetso wakwihutira kwivuza
hakiri kare kugirango harebe niba utarwaye iyi nzoka yo mu bwoko bwa Tenia.
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO