RFL
Kigali

Gisagara: Umusore akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 12 urwariye mu bitaro

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:9/06/2020 10:07
0


Mu Murenge wa Gikonko, mu Kagari ka Gasagara, Umudugudu wa Gasagara haravugwa inkuru y’umusore ukekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 12 urwariye mu bitaro aho abamubonye bavuga ko yangiritse imyanya y’ibanga.



Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 28 ngo asanzwe ari umworozi w’inkoko ari nazo nzira byanyuzemo ngo asambanye uyu muturanyi we wo mu murenge wa Musha, akagari ka Kimana.

Amakuru Inyarwanda.com yahawe n’abo mu muryango w’uwasambanyijwe avuga ko uyu musore yajyaga aha uyu mukobwa ikiraka cyo kumuvomera amazi yo gukoresha mu bworozi bwe bw’inkoko. Ubwo yamusambanyaga, ngo yavuye kuvoma amusaba ko yakwinjiza amazi mu nzu ni ko kumusangamo aramusambanya.

‘Umwana yamaze igihe yarabihishe ababyeyi’

Amakuru y’uko yaba yarasambanyijwe yamenyekanye kuwa Gatatu tariki ya 3 Kamena 2020. Uyu mwana ngo yari amaze iminsi arwaye nyina amuvuza ariko akabona ntagihinduka, niko kumwicaza amubaza neza ikibazo yumva afite aratobora amubwira ibyamubayeho by’uko yasambanyijwe. Ngo hari hashize nk’ibyumweru bibiri bibaye ariko yari yaramuteye ubwoba ngo ntazabivuge.

Ku ruhunde rw’ubuyobozi bw’akagari ka Kimana uyu mwana uvuga ko yasambanyijwe akomokamo, ngo bakibimenya bamufashije kugera kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kimana Mukeshimana Veneranda, yabwiye Inyarwanda ko nta makuru menshi afite kuri iki kibazo kuko cyabereye mu kandi kagari cyakora avuga ko yiboneye koko ko uwo mwana yari arwaye.

Yagize ati “Ese ugira ngo hari amakuru menshi mbifiteho? Kubera ko bitabereye mu kagari kacu, amakuru dufite ni uko byabereye mu kagari ka Gasagara. Aho tubimenyeye twamujyanye kwa mugaga tunasaba mama we kujya gutanga ikirego kuri RIB.”

Yakomeje ati “Ku wa Gatatu ni bwo twabimenye, icyo niboneye nk’umuyobozi ni uko koko umwana arwaye nyine. Nk’ubuyobozi twamufashije kujya kwa muganga kuko twabonaga mama we bitamworohera kumugezayo. Umwana yatindanye uburwayi araremba.”

Murenzi Augustin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikonko aho icyaha cyabereye yabanje kubwira umunyamakuru ko ari bumuhe igisubizo mu isaha imwe.

Nyuma y’amasaha nk’ane umunyamakuru yongeye kumubaza, Gitifu amubwira ko ikibazo atakizi kuko kiri gukurikiranwa n’umurenge wa Musha nyamara hari hashize iminsi igera kuri itanu umwana ajyanywe mu bitaro.

Mu minota mike yongeye kubwira umunyamakuru ko amakuru bamaze kuyamuha yemera mu butumwa bugufi ko koko ukekwa ari gushakishwa n’inzego z’umutekano.

Habayeho kwitana bamwana kuri iki kibazo!

Umuyobozi w’Akagari ka Kimana mu murenge wa Musha yatwemereye ko iki kibazo yakimenye kuwa Gatatu tariki ya 3 Kamena 2020. Ubwo twabazaga umurenge wa Gikonko kuwa 8 Kamena 2020, babanje kutubwira ko batakizi ko ahubwo twabaza umurenge wa Musha, Musha nayo yabanje kutubwira ko tubaza umurenge wa Gikonko ariko nyuma baza kwemeza ko ‘iyi dosiye ihawe ubugenzacyaha bw’ahabereye icyaha ngo buyikurikirane’

Uyu murenge wa Musha n’uwa Gikonko by’umwihariko ahabereye icyaha, baraturanye kuko bagabanywa n’umuhanda Save-Gikonko ucamo hagati. Kugeza ubu umwana akomeje kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Gakoma aho arwarijwe na nyina. INYARWANDA ifite amakuru y'uko iki kibazo cyamaze kugezwa kuri RIB ndetse iperereza rikaba ryatangiye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND