RFL
Kigali

Naason yavuze uko umunya-Australia amaze imyaka 13 amuhejeje mu rujijo rwa Album ya ‘Gospel’ yamukoreye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/06/2020 9:51
0


Umuhanzi Nshimiyimana Naason [Naason Solist] yahishuye ko imyaka 13 ishize yibaza ku iherezo rya Album y’indirimbo zihimbaza Imana yatunganyijwe na Producer Andy Sorenson wo muri Australia.



Naason Solist yakuriye mu Itorero rya ADEPR aho guhera ku myaka 6 y'amavuko yacuranze muri korali zitandukanye byatumye atangira urugendo rwo gukorera Imana ku myaka itandatu y’amavuko.  

Ku myaka 16 yiyemeje gukora umuzingo (Album) y’indirimbo 10 za ‘Gospel’ aza kubona ubufasha bwo kuyikorerwa na Producer Andy Sorenson ukomoka muri Australia.

Icyo gihe Producer Andy yari mu Rwanda yaje gutunganya indirimbo z’itsinda Asaph ryo muri Zion Temple.

Producer Andy asanzwe akorera muri studio ya “Translatorrecords”, ndetse ku rubuga rwe bigaragara ko Naason ari mu bahanzi bakorana nawe.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Naason Solist yavuze ko yahuye na Producer Andy mu buryo butunguranye, kuko yamusanze ahantu ahari gucuranga gitari anaririmba indirimbo ihimbaza Imana.

Andy yabengutse impano ya Naason amubwira ko yifuza kumufasha, byanashoboka akamukorera Album.

Bitewe n’uko Producer Andy atari yagendanye ibikoresho byose yasubiye muri Australia ajyanye indirimbo imwe yakoreye Naason amubwira ko azagaruka bagakomereza aho bari bageze.

Yaje kugaruka bafata amajwi y’indirimbo 10 bakubiye kuri Album ya ‘Gospel’ ya Naason.

Naason avuga ko icyo gihe uwo muzungu yahise ajya muri Australia amubwira ko agiye kunononsora neza iyi Album hanyuma akazayimwoherereza.

Mbere y’uko yinjira mu muziki wa ‘Secullar’, Producer Andy yatumye uwitwa Dadu kuri Naason amusaba gusinya amasezerano ajyanye n’uko bazajya bagabana inyungu izingijwa n’ibihangano bye.

Naason yashyize umukono ku masezerano akomeza gutegereza amaso ahera mu kirere.

Mu 2012, yafashe umwanzuro wo kwinjira mu muziki wa “Secullar” ariko akomeza kuvugana na Producer Andy ku bijyanye n’iherezo ry’iyi Album.

Uyu muhanzi avuga ko mu ndirimbo 10 ziri kuri Album yibukamo ebyiri harimo iyitwa “Yezofu” ndetse na “Yesu agarutse” yahaye umuhanzi Serge Iyamuremye.

Ati “Twafashe amajwi y’indirimbo zigera ku 10. Ni nyinshi hariho iyitwa “Yezofu”, hari ho iyitwa “Yesu agarutse” nayihaye Serge...Kubera ko yari abizi ko nari mfite izo ndirimbo. Yarayinsabye n’ubundi nabonye ko uriya muzungu atakizimpaye mpitamo kuyimuha.”

Naason avuga ko ahora ategereje ko igihe kimwe uyu muzungu azamuha iyi Album ya ‘Gospel’ yakoze.

Yavuze ko nta biganiro birambuye bajya bagirana, ndetse ko n’iyo baganiriye uyu muzungu aba adashaka ko babivugaho.

Ngo mu minsi ishize Producer Andy yabwiye Naason ko yifuza kongera kumukorera indirimbo ashingiye ku mashusho y’iyo yari yamwoherereje yakoze mu minsi ishize.

Uyu muhanzi avuga ko ategereje icyo uyu muzungu azamubwira nubwo yamaze gutakaza icyizere cy'iyi Album.

Muri muzika, Naason aherutse gusohora amashusho y’indirimbo “Ubufindo” yakoranye na Social Mula.

Naason yavuze ko amaso yaheze mu kirere kuri Album ya 'Gospel' yakorewe n'umunya-Australia

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UBUFINDO" YA NAASON SOLIST

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND