RFL
Kigali

Ibyihariye kuri Simpo Savior wihebeye Reggae ufite Album y’uburyohe yabengutswe n’abanyamuziki b’i Burayi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/06/2020 20:47
0


Amazina ye asanzwe ni Ndizihiwe Alain Jean Sauveur wiyise Simpo Savior, akaba aririmba injyana ya Reggae. Aracyari ingaragu akaba atuye mu Giporoso mu mujyi wa Kigali. Mu rugendo rwe rw’umuziki, amaze gukora indirimbo 12 zikozwe mu buryo bugezweho zikubiye kuri Album ye ya mbere yise ‘Afrika, why your profits go abroad’?



INYARWANDA yagiranye ikiganiro kirambuye na Ndizihiwe Alain Jean Sauveur {Simpo Savior} adutangariza byinshi ku rugendo rwe rw’umuziki, uko yawutangiye, ubutumwa bw'amahoro atambutsa mu bihangano bye ndetse n’inzozi arangamiye kugeraho mu gihe kiri imbere. Yavuze ko mu 2005 ari bwo yatangiye kuririmba, indirimbo ya mbere yaririmbye isohoka mu 2006 aho yari kumwe n’abandi basore baririmbanaga. 

Yaje kubikomeza kugera aho yatangiye kuririmba wenyine, akora indirimbo zinyuranye, ntiyazishimira cyane bituma azisubiramo mu buryo bujyanye n'igihe turimo. Kugeza ubu amaze gushyira hanze album imwe ndetse akaba yaratangiye no gukora Album ya kabiri. Album ye ya mbere ntiyayamamaje cyane, gusa yatumbagije umuziki we iwurenza imbibi za Afrika, ugera i Burayi, abahatuye barazikunda cyane, abanyamuziki baho bamusaba ko bakorana indirimbo, ubu indirimbo ze zikinwa mu Bufaransa.


Album ye ya mbere yamwambukije Afrika imugeza i Burayi

Simpo Savior avuga indimi zitandukanye zirimo; Ikinyarwanda, Icyongereza n'Igifaransa. Yize amashuri yisumbuye i Kabgayi muri Groupe Scolaire Saint Joseph, Kaminuza ayiga muri UNILAK mu ishami ry’Amategeko, ubu akoramu bukerarugendo bwo kuri moto, ‘Africa Riding Adventures Tours’. Avuga igihe yatangiriye umuziki, yagize ati «Natangiye kuririmba bwa mbere muri 2005 ubwo nigaga muri Tronc Commun muri Groupe Scolaire saint Joseph i Kabgayi. Indirimbo nyisohora mu 2006 hamwe n’abandi basore twifuzaga ko twakora Group cyane ko twese twakundaga Reggae, UGM United Guys for Music”.

Yavuze ko iyi ndirimbo yabo bayikorewe na Papa Emile (Emile Nzeyimana) utari ufite uburambe mu gutunganya indirimbo, ibintu byaje gutuma iyi ndirimbo isubirwamo isohoka kuri iyi Album ye ya mbere. Ati “Iyi ndirimbo twayikorewe na Papa Emile ikanaba ari yo ndirimbo ye ya mbere yari akoze ikarangira muri Amnet record. Indirimbo naje nokuyisubiramo isohoka kuri Album. Mu 2007 twakoze indi ndirimbo New generation muri Bridge record ikorwa na Nikolas gusa haza kuza gutandukanywa n’ishuri kuko nahise njya kwiga muri College Inyemeramihigo ku Gisenyi”.

UMVA HANO 'KAMALI KAMANZI' INDIRIMBO YA SIMPO SAVIOR


SIMPO SAVIOR NTAZIBAGIRWA URUHARE KAMICHI YAGIZE MU MUZIKI WE

Yavuze ko Kamichi, ari umuntu ashimira cyane kuko yamuteye inkunga ikomeye cyane mu rugendo rw’umuziki we. Ati "Mu 2009 ni bwo naririmbiye abantu bwa mbere muri Groupe Scolaire Saint Joseph ari naho abantu batangiye kumenyera, cyane abahigaga. Nafashijwe na Kamichi nshimira kuko naririmbye kuri launch album ya P FLA muri Saint Andre na Album Launch ya Kamichi i Butare muri Auditorium ubwo nari mvuye muri Uganda gukorerwa indirimbo na Rinex wari uri mu bari bagezweho icyo gihe".

Simpo Savior yahishuye ko hari igihe yigeze kumara yarahagaritse umuziki anavuga impamvu yabimuteye ndetse n’icyaje kumutera imbaraga zo kuwugarukamo. Ati "Negereye bamwe muri abo natekerezaga ko bamfasha muri reggae mbona uko nabitekerezaga si ko bigenze mbona ko ngomba guhagarika music nkazayigarukamo wenda nshobora kwiyishyurira studio".

Yunzemo ati "Nakorewe beat z’indirimbo zigera kuri 4 mu 2017 na 2018 bituma bimpa imbaraga zo gutekereza kugaruka muri reggae nazikorerwaga na Isholive wari uri kwiga gusa izo ndirimbo nazo nazisubiyemo zisoka kuri album yanjye (Amahanga arahanda, Never Forget them, Africa, we are the one na turn around)."


Simpo Savior ahagurukanye imbaraga nyinshi nyuma yo kubona ko indirimbo ze zikunzwe

Uyu musore wigira byinshi kuri Cpt Thomas Sankara wayoboye Bourkina Faso, yakomeje agira ati "Nagiranye amasezerano na Gwiza Alain ubu ari muri Ladies Empire yo kuzisubiramo uko zari 7 akongeraho izindi 3 zikaba 10 izindi 2 zakozwe na Banjamin bombi bakoreraga muri studio ya Nikolas ku Giporoso. Album nahise nyita Africa, why your profits go abroad? Naririmbye nibanda ku mateka muri rusange kuko ubundi umu idol wanjye ni Cpt Thomas Sankara wayoboye Bourkina Faso”.

ALBUM YE YA MBERE YABENGUTSWE N’ABANYAMUZIKI B’I BURAYI

Indirimbo 12 ziri kuri iyi Album ya mbere ya Simpo Savior ni : Pas de guerre, Africa, we are the one, Never forget them (African heroes), Amahanga arahanda, Profits, Turn around, New generation, Kamali Kamanzi, Guys, Life is Jah’s Gift, Angel kibondo na Don’t be lazy. Yavuze ko izi ndirimbo zose ari we uziyandikira. Nubwo iyi Album ye itamamajwe bihagije, ababashije kuyumva barayikunze cyane ndetse Simpo Savior yabwiye INYARWANDA ko mu bayikunze harimo na za Band ebyiri z’i Burayi zayibengutse bituma bamusaba ko bakorana indirimbo.

KANDA HANO UREBE UBWO SIMPO SAVIOR YAKINWAGA KURI RADIO YO MU BUFARANSA

Yagize ati “Ntabwo kugeza ubu iyi album yanjye yamenyekanye mu bitangaza makuru byo mu Rwanda kuko nanyuze ku mateleviziyo abiri na radio imwe hano mu Rwanda gusa binyuze ku mbuga nkoranyambaga hirya no hino barayishimiye kuko hari band yo muri Italy yansabye ko twakorana indirimbo izasoka kuri album 2 hatagize igihinduka next month (ukwezi gutaha) n’indi band yo muri France ‘Jamble all stars’ ndetse n’izindi zitandukanye kuko bizagaragarira kuri album ya 2 kuko inyinshi zizaba ari izo hanze”.

Yadusobanuriye uburyo indirimbo ze zageze i Burayi anavuga ku butumire afite i Milan mu Butaliyani no muri Ethiopia, ati “Abantu bantumiye mu gitaramo nagombaga kujyamo i Milan no muri Ethiopia ntabwo na n’ubu birarangira, gusa byatewe nuko ku bw’amahirwe uwo muntu ni umushoramari wa hano mu Rwanda afite ubwenegihugu bwa hombi yari asanzwe akunda reggae ariko yibaza impamvu mu Rwanda nta hantu bagira umunsi wayo wihariye. Yumvishe album yanjye akunda cyane amagambo n’imicurangire abinkorera nko mu buryo bwo kunyereka agaciro album yanjye ifite”.

INDIRIMBO ZE ZIKINWA MU BUFARANSA! BIRAMUHA UMUKORO WO GUKORA CYANE


Uburyo indirimbo ziri gukundwa cyane ndetse zikaba ziri gukinwa no mu bitangazamakuru by’i Burayi, nk’uko Simpo Savior yabwiye INYARWANDA, biramuha umukoro wo gukora cyane. Ati “Kuba umuziki wanjye uri gukundwa mu Rwanda no hanze cyane ko naberetse n’akavideo zimwe muri radio zo muri France zikina indirimbo zanjye, birampa imbaraga n’umukoro yuko ngomba gusohora album nibura muri mwaka kandi sintezuke mu butumwa bw’amahoro nk’uko ni twa Sauveur akaba ari wo mwanya wo gucungura reggae mu Rwanda najye nkatanga umusanzu wanjye mu kuyigarurira abanyarwanda mfatanyije na bagenzi banjye batandukanye”.

SIMPO SAVIOR AGIYE GUSHINGA STUDIO YE BWITE IZAMUFASHA GUCUNGURA REGGAE NYARWANDA

Uyu musore yavuze ko uyu mwaka wa 2020 urangira nawe yujuje studio ye bwite. Ati “Ikindi ni uko uyu mwaka uri burangirane na studio yanjye bwite kugira ngo bizanyorohere kubigeraho kandi bikaba biri mu nzira. Ndateganya gukora amashusho y’indirimbo ya mbere bitarenze mu byumweru 2 hatagize igihinduka n’umwe mu bakora amashusho bafite izina rikomeye”.

Simpo Savior yasoje ikiganiro twagiranye ashimira cyane INYARWANDA ko ruhare ifite mu kumenyekanisha impano nshya. Yanashimiye abantu bose bamufashije mu rugendo rwe rw’umuziki, ati “Narangiza by’umwihariko nshimira inyarwanda.com ku ruhare mufite mu kumenyekanisha impano zitandukanye nanashimira abamfashije kuva muri studio na nyuma mu buryo butandukanye kugeza iki gihe”. Yavuze ko gahunda nyinshi z'umuziki we abantu bazajya bazisanga ku rubuga rwe rwitwa www.simposavior.com


Simpo Savior yatangiye gukora Album ye ya kabiri yise 'Black & Blessed'


Hano yari umutumirwa mu kiganiro kuri Radio yo mu Bufaransa


Simpo Savior arakataje mu kwamamaza amahoro ku Isi akoresheje injyana ya Reggae

UMVA HANO INDIRIMBO 'LIFE IS JAH'S GIFT' YA SIMPO SAVIOR


UMVA HANO INDIRIMBO 'GUYS' YA SIMPO SAVIOR

UMVA HANO INDIRIMBO 'PROFITS GO ABROAD' YITIRIYE ALBUM YE YA MBERE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND