RFL
Kigali

Ibisubizo bya Padiri Hakolimana ku bavuga ko umwimerere w’umuziki wa Kiliziya Gatolika wavangiwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/06/2020 15:35
0


Padiri Hakolimana Jean yavuze ko ikibazo cy’imiririmbire ya Gikiristu gikwiye kurenga imbibi kikaganirwaho, ntibigarukire ku rwego rw’uko buri wese abitangaho ibitekerezo “uko abyumva”.



Yavuze ibi mu nyandiko yasohoye nyuma y’uko indirimbo ye “Twaje Mana yacu” isubiwemo n’abaririmbyi bo muri Korali 10 zitandukanye, abavuga ko bazi umuziki bakandika bavuga ko umuziki w’umwimerere wa Kiliziya Gatolika winjiriwe.

Binyuze mu biganiro byo kuri WhatsApp, aba bavuze ko Kiliziya Gatolika ifite umuziki w’umwimerere udakwiye kuvangwa n’injyana z’ubu, mbese ugakorwa nk’uko basanzwe baririmba muri missa.

Hakolimana asanga abafite ubumenyi bucumbuye mu bya Liturgiya bakwiye kugira uruhare mu gukemura iki kibazo cyazamuwe n’indirimbo “Twaje Mana yacu”, “Mana idukunda” n’izindi.

Yavuze ko abazamuye izi mpaka bakabirije ku buryo hari n’abafashe umwanzuro batumvise ikibazo uko giteye, ndetse batakiboneye n’igisubizo.

We avuga ko mu buzima “Igikomeye si ukubona ibisubizo. Ahubwo ni ukwibaza ibibazo bya ngombwa.”

Mu nyandiko ye, asaba abakristu gutekereza ku kuba indirimbo z’andi madini zisanzuye mu itangazamakuru, akibaza impamvu iza Kiliziya Gatolika zo zidakwiye kuvugururwa ku rwego zakumvwa na buri umwe.

Ati “Ese naho (mu itangazamakuru) hakorerwa iyogezabutumwa cyangwa ni indiri ya “sekibi” dukwiye kwitaza? Ese icyo Papa Francisco yita kugeza ivanjili mu mfuruka zose mubona abahanzi gatolika twabikora dute? Cyangwa si ngombwa?”

-Ibyiciro bitatu by’indirimbo zihimbaza Imana naho zikoreshwa:

Padiri Hakolimana avuga ko indirimbo zitwa izihimbaza Imana ziri mu byiciro bitatu; indirimbo za Missa, iza Liturjiya, n’iz’ukwemera

Icyiciro cya Mbere: Indirimbo zaremewe missa zikaba zitasohoka aho ngaho kubera kamere yazo.

Ati “Urugero “amaturo yacu Nyagasani naguheshe ikuzo ryinshi.... umugati na divayi bivuye mu maboko y’abana bawe...”.

“Iyi ndirimbo ntishobora kurenga missa, ni yo kamere yayo, kuko nta handi bahereza umugati na divayi hatari mu gitambo cya missa.”

Icyiciro cya Gatatu: Igice cy’indirimbo zifasha abantu mu kwemera, ariko zitagamije guherekeza ibice bya Missa zitwa “musique religieuse.”

Padiri Hakolimana avuga ko mu 2017 yaganiriye n’abantu babiri bo muri Komisiyo ya Liturgiya mu Rwanda, binubiraga ko hari abahanzi bahimba indirimbo zitujuje ibisabwa muri Liturgiya.

Bakavuga ko hari nk’izo utabonamo amagambo Imana, Data, Kristu, Yezu, Roho Mutagatifu, Bikiramariya, kandi ngo koko izo ari ingingo za ngombwa.

Ngo yabafashije kumva ko nta kosa abo bahanzi bafite. Ati “Narababwiraga nti tureke kwikuraho ikibazo cyacu cy’ubumenyi bucagase, ngo tukigereke ku muhimbyi wakoze ibyo azi kandi bifututse. Ntitukitirire abandi ibibazo byacu.”

Yavuze ko ubukirisitu butagarukira ku isaha abantu bamara mu missa, ahubwo ni ubuzima bwose.

Ngo no hanze ya missa abakirisitu bakeneye indirimbo zibubakira ukwemera.

Bakayibona kuri TV; bakayumva baruhuka cyangwa batwaye imodoka, umubyeyi akayumva mu gikoni ategura amafunguro y’umuryango we, bakayumva bakora sport, umugabo n’umugore bakayumva bafatanye agatoki batembera mu busitani bwinshi butatse Kigali, bakayumva basangira akagwa n’ahandi...

Yavuze ko aha ari aho ahuriza n’impuruza ya Papa Francisco, aho yibutsa kenshi ko “ivugabutumwa rigarukira mu nkuta za Kiliziya ritakijyanye n’igihe.”

Icyiciro gihuza igice cya mbere cy’indirimbo n’icya Gatatu [Icyiciro cya kabiri]:

Padiri Hakolimana asobanura ko izi ndirimbo zifite kamere izemerera kuba zakoreshwa mu byiciro bibiri byavuzwe haruguru.

Izi ndirimbo zirimo ni mberabyombi. Kamere yazo izemerera kuba zakoreshwa mu cyiciro cya mbere n’icya Gatatu.

Urugero rutari kure ni nka zaburi; nk’indirimbo “Nyirigira ndakwizeye niringiye ijambo ryawe” iboneka muri missa (mu gice cya mbere), ariko n’uwaba yirwarije umuntu kwa muganga yayiririmba ikamukomeza (mu gice cya Gatatu).

Ibyo ntibyashoboka ku rugero rw’indirimbo mu gice cya Mbere.

Ati “Ntiwabona umuntu wicaye kwa muganga aririmba ngo “umugati na divayi... byakire”. Nta cyo byaba bivuze. Hari indirimbo nyinshi rero ziri muri iki cyiciro cyo hagati.”

Akomeza ati “Izi ndirimbo, imikoreshereze yazo mu gice cya Mbere cyangwa icya Gatatu itandukanira mu buryo bwo kuziririmba (style). Haba kuririmba mu missa, hakaba no kuririmba hanze yayo.”

“Uwambwira ko azajya kuri televiziyo kuririmba nk’uko aririmba mu missa, cyangwa akambwira ko azaririmba mu missa nk’uko yabonye baririmba kuri televisiyo, nasigara nibaza ko afite ikibazo cy’uko nta na kimwe yumva muri byombi, yaba missa yaba na televiziyo. “

Yavuze ko kuba indirimbo “Twaje Mana yacu” yarasubiwemo n’abaririmbyi bo muri Korali 10 ntacyo bihinduye cyangwa bibangamiye ku nzira y’umuntu usanzwe ayiririmba mu missa.

Ati “Kuriya uyibona mu itangazamakuru iririmbitse, bigamije gufasha abantu hanze ya missa. Bisaba ubuhanga no gushoramo imbaraga kuko ntibyikora. Binasaba abantu babishoboye, nkaba nkomeye amashyi bariya baririmbyi.”

Padiri Hakolimana Jean yavuze ko umuziki ugarukira mu nkuta za Kiliziya Gatolika utakigezweho

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "TWAJE MANA YACU" YAKURUYE IMPAKA BIVUGWA KO UMUZIKI WA KILIZIYA GATOLIKA WAVANGIWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND