RFL
Kigali

Ibintu 8 utari uzi ko bikubaho iyo witsamuye

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:8/06/2020 20:00
0


Ubukonje n’igihe cy’ibicurane bitera kwitsamura kandi twese turabikora, bamwe bagasohora ijwi rinini abandi bagasa n’ababikora mu ibanga,gusa ni ikintu tutabasha kuyobora ngo tubicike ho. Ese ni iki tuzi kugikorwa twese dukora cyo kwitsamura? Uyu munsi tugiye kurebera hamwe ibintu bitangaje utari uzi biba mu gihe witsamuye.



1.     Kwitsamura kwawe kugenda ibirometero 100 ku isaha 

2.     Iyo witsamuye hari utuntu tutagaragara dusohoka twihuta cyane ku buryo utamenya aho tugarukiye. Niba warigeze kwitsamura ukabyitaho wibuka ko hari uducandwe twasohotse, ese uwakubaza aho twagarukiye wahibuka? Igisubizo ni uko abenshi mutabyibuka. Ubushakashatsi bwagaragagaje ko utwo tuntu dusohoka, tugenda byibura metero 30, uvuye aho uhagaze cyangwa wicaye.

3.     Iyo twitsamuye tuba turuhuye amazuru yacu

Muri 2012, ubushakashatsi bwakozwe bwasanze ko abantu benshi iyo bamaze kwitsamura baruhuka cyane ku buryo amazuru yabo asigara ahumeka neza. “Kimwe n’imashini (Mudasobwa), amazuru yacu nayo akenera gukuburwa agashyirwa ku murongo akongera gukora neza (Rebooting noses). Ibi rero binyura mu kwitsamura dukora. Iyo kwitsamura bikozwe neza, bihuza amazuru n’ibidukikije tugasohora impumeko mbi”.

4.     Akazuba burya gatera abantu benshi kwitsamura

Ibaba, urusenda, ubukonje n’ibindi si byo byonyine bidutera kwitsamura. Ubundi bushakashatsi bwakozwe mu gitera kwitsamura byagaragaye ko akazuba n’imirasire na byo bitera abantu kwitsamura.


5.     Ni ibisanzwe ko umuntu ashobora kwitsamura rimwe, kabiri cyangwa gatatu.

6.     Amaso yawe yifunga bitunguranye iyo witsamuye

Bumwe mu butumwa ubwonko bwakira iyo ugiye kwitsamura ni ugufunga amaso. Biba utabiteguye mbese ni nka kwa kundi ivi ryawe ryitwara iyo muganga arikozeho afite igikoresho runaka.

7.     Umutima wawe nturekera ho gutera iyo witsamuye

Icyo wamenya ni uko iyo witsamuye, umutima wawe udahagarara gutera na gato. Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru New York Times ngo umutima wawe ushobora guhita utera gahoro gahoro ariko ntuhagarara, ibi bigaterwa nuko abantu benshi bahumeka cyane mbere yo kwitsamura.

8.     Kwitsamura ni byiza inyuma y’umubiri kurusha imbere mu mubiri

Uzabyitegereze akenshi mbere yo kwitsamura uzumva udatuje muri wowe, ariko nurangiza kwitsamura uzumva utuje ndetse bigaragarire no ku maso hawe. Iyo uri mu rusengero, ku masomo cyangwa wicaranye n’abandi ugashaka kwitsamura akenshi ushaka uko ubizinzika, ibyo rero bigira ingaruka imbere mu mubiri kuko byangiza imiyoboro y’amaraso, mu maso ndetse bigaca intege imiyoboro ijyana amaraso mu bwonko.


Ushobora kwirinda kwitsamura bikugoye, nibijya kukubaho uzakore ku mazuru yawe use n'uyatsirita (Rubbing your nose), ukore ku munwa wo hasi munsi y’izuru utsindagira noneho usohore umwuka wawe, bizagufasha. Mu gihe byakomeje kukubaho cyane, uzagane muganga.

Source: www.huffpost.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND