RFL
Kigali

Lamine Diack wayoboye Impuzamashyirahamwe y’Imikino Ngororamubiri aritaba ubutabera kuri uyu wa Mbere

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:8/06/2020 11:57
0


Kuri uyu wa Mbere ni bwo uwahoze ayobora Impuzamashyirahamwe y’ Imikino Ngororamubiri, Lamine Diack aza kugezwa imbere y’ubutabera bw’ u Bufaransa kubera ibyaha aregwa birmo ruswa ndetse no gukingira ikibaba abakinnyi ngororamubiri b’Abarusiya barezwe gukoresha ibiterambaraga mu marushanwa.



Bimwe mu byo ubushinjacyaha bushinja Lamine Diack, harimo kuba yarakiriye agera kuri Miliyoni $3 yahawe n’abakinnyi b’Abarusiya. Impamvu iherekeza itangwa ry’aka kayabo; ni uko aba bakinnyi bari bamaze gushyirwa mu majwi ko bakoresha ibiterambaraga, ni uko bituma baha Lamine Diack bitugukwaha ngo akunde abakingire ikibaba bakomeze amarushanwa cyane cyane mu mwaka wa 2012 mu mikino Olympic yabereye i London.

Umukambwe Lamine Diack, kuri iki cyumweru ni bwo yuzuzaga imyaka 87 y’amavuko. Uyu musaza yagize ibyo atangaza ku byaha aregwa avuga ko byose ari ibihimbano dore ko nta gihamya igaragara yatuma ibi byaha bimuhama. Lamine Diack yayoboye Mpuzamashyirahamwe y’ Imikino Ngororamubiri kuva mu mwaka wa 1999-2015. Muri iyi myaka 16 yamaze ayobora iyi mpuzamashyirahamwe yari ntayegayega mu isi ya siporo.

Uyu mukambwe mbere yo kuyobora iyi mpuzamashyirahamwe yigeze kuba umukinnyi ngororamubiri wabigize umwuga ndetse aba na meya w’umurwa mukuru wa Senegal (igihugu akomokamo), Dakar.

Ubwo umuhungu we Massat Diack yagiranaga ikiganiro n’ikinyamakuru The Guardian, yatangaje ko Ubufaransa ntaburenganzira bufite bwo kuburanisha se. Kuri we ingingo atanga nuko se nta cyaha yakoreye ku butaka bw’iki gihugu doreko n’impuzamashyirahamwe yayoboye ifite icyicaro i Monaco. 

Yongeye ho kandi ko se ajya gutabwa muri yombi hari ingingo nyinshi z’amategeko atarubahirijwe dore ko Lamine Diack yatawe muri yombi afite uruhushya rw’inzira rw’abadiporomate ba Senegal ntibyabanzwa no kumenyeshwa abahagarariye igihugu cye mu Bufaransa.

Nyamara uyu muhungu we Massat Diack na we si shyashya kuko na we akurikiranweho ibyaha bya ruswa nka se. Massat ibyaha na we aregwa bya ruswa bivugwa ko byakozwe ubwo yari umuyobozi ushinzwe iminyekanishabikorwa mu mpuzamashyirahamwe se yari abereye umuyobozi. We ntiyigeze atabwa muri yombi kuko igihugu cyabo, Senegal, cyanze kumushyikiriza ubutabera.

Iyi dosiye ntirimo Lamine Diack n’umuhungu we Massat gusa kuko ikurikiranye na none Alexei Melnikov wari umutoza w’abakinnyi ngororamubiri mu Burusiya na Valentin Balakhnichev yayoboraga ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri muri iki gihugu. Kubera aba bose batatawe muri yombi baraburanishwa badahari (“in absentia”)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND