RFL
Kigali

Dore imyitwarire 12 y’abagabo badashobora kugera ku ntsinzi

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:8/06/2020 11:53
0


Abantu benshi bakora bagamije kugera ku ntego runaka, kuzigeraho bikitwa intsinzi. Kuba rero ushaka gutsinda bisaba ko wemera kugira ibyo uhindura mu byo wamenyereye ukaba wayoboka ubuzima bushya.



Ubwo buryo bushya rero hari ubwo igihe cyose butakubera inzira yoroshye kunyuramo ariko iyo wihanganye ubona igihembo cyabyo. Hari abagabo badashobora kugera ku ntego bitewe n’imyitwarire yabo itandukanye tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

1. Umugabo udapanga

Umugabo utagira imigambi abaho ubuzima bwe bw’uwo munsi ntagira intego. Ashobora kujya yigiramo inzozi runaka ariko ntazigeraho kuko aba atagira uburyo bwo gushyiraho ingamba zihamye zo kubigeraho.

2. Umugabo utavumbura

Isi y’intsinzi ntiyagenewe abagore cyangwa abagabo batagira ubushake bwo kuva mu bya gakondo ngo bagerageze ibintu bishya. Bisaba ko ufungura amaso n’ubwonko ugatekereza ibishya wagerageza bikagusunikira mu kugera kuri za ntego zawe. Niba wikundira ibyo wavutse ubona, ibyo umenyereye, siyo nzira izakorohereza kugera ku ntsinzi.

3. Umugabo wemerera ubwoba bukamufungirana ibitekerezo

Ku kintu cyose washaka kugeraho, ntihazabura impamvu imwe ituma udatera intambwe. Ntuzigere ureka ngo ubwoba bukuyobore. Niba uru ruhande ruguteye ubwoba, hindura werekeze mu rundi ariko uharanire kujya mbere ugana ku nzozi zawe. Niwemerera ubwoba bukakuyobora ntuzarenga inzira uhuriyemo nabwo.

4. Umugabo udashaka inama

Hari abagabo bihagararaho akumva ko ibintu byose azabikemura mu buryo bwe. Abagabo batamenya ko hari ubwo icyamuteza imbere cyangwa icyamubera igisubizo ku kibazo yahuye nacyo gishobora kuva ku munwa w’inshuti ye, uwo ntibimworohera kugera kuntego ze. Uwo ntaba azi imbaraga zo kuganira n’abandi.

5. Umugabo utumva imbaraga zo gutanga no kwakira

Niba ushaka kugera kuntego zawe, ukwiye kumenya itegeko ryo gutanga no kwakira. Umuntu uri murugendo rw’iterambere aba agomba kugira umuco wo kugira ibyo utanga. Iyo ugira ibyo utanga nawe ugira ibyo wakira. Abakristu bo baravuga ngo ‘gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa’

6. Umugabo utazi kugendana n’ibihe

Iyo uganiriye n’abagabo babigezeho, usanga bazi igihe nyacyo cyo gukora ibintu byabo. Bamenya icyo gushora nyacyo, bakamenya igihe bava kugikorwa runaka bakajya kukindi, batangije inzira z’uruhererekane rw’amafaranga yabo. Umugabo utamenya igihe nyacyo cyo gukora ibintu biramugora kugera kuntsinzi.

7. Umugabo utumva ko amafaranga ari ingemwe zo gutera imbere

Abagabo bazi icyo bashaka bamenya gukoresha amafaranga. Imyumvire ivuga ko amafaranga ari ubutunzi burya ni yo ariko akenera gukoreshwa mu kuzana ubutunzi bundi binyuze mu kuyashora mu bizana andi mafaranga. Abagabo bazi icyo bashaka ntibavuga ko bazatunga amafaranga yo kurya gusa ahubwo bayashyira yose mu bikorwa batazuyaje.

8. Abagabo baryamira

Kuryama ni ngombwa ariko bikwiye kuba mu rugero. Abagabo benshi bakize ku isi batangira akazi kabo mbere ya saa moya za mu gitondo mu gihe abagabo batazi iyo bagana baba bakigona muri ayo masaha. Hari imvugo igira iti ‘inyoni yazindutse ishomba umunyorogoto wihuse.’

9. Umugabo uguma kwizirika ku byahise

Ahahise hawe haba hafite ibihe bibi uba udakwiye kwifuza ko byongera kukubaho mu gihe urimo. Iyo wifuza gutera imbere ibihe byahise ubyigiraho hanyuma ukabisiga inyuma ugahanga amaso imbere hawe.

10. Umugabo udakunda gukora

Abagabo batagera kuntego baba bafite inzozi zagutse ariko ntibagire umuhate wo kuzishoramo imbaraga. Intsinzi yabo ihora mubitekerezo mugihe umugabo uzi icyo ashaka ashyira ibikorwa imbere ngo agree kuntego ze.

11. Umugabo udafite gisunika

Umugabo ushaka kugera ku ntsinzi akenera imbaraga zo hanze zimusunika gukomeza intego ze no kuzigeraho. Niba udafite umuntu wakuganiriza ngo agutere akanyabugabo hari ubwo bikugora kubigeraho.

12. Umugabo utabasha kwigenzura

Umugabo ashobora gufata inzira y’ukuri kuko yabashije gufata akanya akicara akitekerezaho akareba aho afite intege nke, aho afite inyungu, ndetse n’aho ahombera.

Abagabo bagera ku ntego ni ababasha gufata iminsi bakigenzura, bakareba imishinga yabo, n’ubuzima bwabo ariko abatazi icyo bashaka ntibajya bafata uyu mwanya nyamara ni ingenzi mu bikorwa bya muntu.

Kugira ngo umuntu agire icyo ageraho ni uko agira ibyo yigomwa ndetse n’ibyo yiga bushya. Intsinzi ntiva mu kubitekerezaho ahubwo iba mu kubiharanira.

Src: ibtforum






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND